00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nta rugamba igihugu cyajyamo kidafite abahanzi- Minisitiri Dr Utumatwishima

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 3 November 2023 saa 11:53
Yasuwe :

Minisitiri w’Urubyiruko, Dr Utumatwishima J. Nepo Abdallah, yatangije ku mugaragaro Icyiciro cya Gatatu cy’Irushanwa ArtRwanda-Ubuhanzi, asaba abahanzi kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu ndetse abizeza ko ibikorwa byabo bishyigikiwe.

Ni ubutumwa yatanze mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye itangizwa ry’iri rushanwa ku wa Gatanu, tariki 3 Ugushyingo 2023.

Minisitiri Dr Utumatwishima yabwiye abahanzi muri rusange ko igihugu kibakeneye mu rugamba rw’iterambere hakoreshejwe impano bafite.

Yagize ati “Iyo dukurikiranye ku rugamba rwo Kwibohora, ukareba igihe cyose, n’umurava warangaga Inkotanyi, ntabwo waburamo abahanzi kuva igihe urugamba rwatangiriye. Kugira ngo u Rwanda rwongere kubona ubuzima twari kumwe n’abahanzi.”

Yavuze ko inganzo y’abahanzi mu kubaka igihugu yagize umumaro ukomeye cyane ndetse buri gihe ihora ikenerwa mu cyerekezo kiganisha igihugu ku ntego zacyo.

Yakomeje ati “Navuga ko nta rugamba twajyamo nk’igihugu tutari kumwe n’abahanzi, ndagira ngo tuzanageregeze abahanzi ntimuzabure mu rugamba rwo guhagararira igihugu. Igihe mukenewe ku butumwa bwiza bw’igihugu ntimuzabure.”

Minisitiri Dr Utumatwishima yasabye abahanzi guhanga ariko bakibuka ko na byo ari akazi kandi kabyara inyungu.

Yagize ati “Inzozi zose wagira n’impano waba ufite ugomba gushyiramo akazi kugera ku rwego rwaho ugomba guhembwa.”

Yabwiye abahanzi ko gutera imbere hakoreshejwe impano zabo ari ibintu bishoboka ndetse ari yo mpamvu habaho ibikorwa nk’ibya ArtRwanda- Ubuhanzi.

Iri rushanwa rigamije gushaka abanyempano mu ruganda ndangamuco mu gihugu hose. Ritoranya urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18-30 rufite impano mu byiciro icyenda birimo Kwandika no Gutunganya Filime, Gufotora, Ubugeni bwifashishije ikoranabuhanga, Ikinamico n’Urwenya, Imbyino, Imideli, Umuziki, Ubusizi n’Ubuvanganzo ndetse n’Ubugeni.

Minisitiri w'Urubyiruko, Dr Utumatwishima J. Nepo Abdallah, yasabye abahanzi gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’igihugu

-* ArtRwanda-Ubuhanzi yatangiye kubyara imbuto

Umuyobozi w’Agateganyo wa Imbuto Foundation, Vugayabagabo Jackson, yavuze ko ibyiciro bibiri byabanje bya ArtRwanda-Ubuhanzi byatanze umusaruro ushimishije.

Yagize ati “Tumaze gutegura iri rushanwa inshuro ebyiri, ubu ni inshuro ya gatatu. Turishimira umusaruro tumaze kugeraho n’ubwo hakiri byinshi byo kunoza. Dufite abahanzi 138 bamaze kunyura muri gahunda yacu y’ubujyanama no kubafasha kuba abanyamwuga mu byiciro bitandukanye barimo.”

“Abahanzi 133 bahawe amahugurwa ku gutegura no gushyira mu bikorwa imishinga ibyara inyungu, dufite ibigo birenga 39 by’imishinga ibyara inyungu byatangijwe n’abahanzi banyuze mu Irushanwa rya ArtRwanda-Ubuhanzi, Icyiciro cya Mbere.”

Kanyana Nadine ufite Inzu y’Imideli “Kanyana World” yavuze uko ubumenyi yakuye mu Cyiciro cya Mbere cya #ArtRwanda-Ubuhanzi, bwamufashije kwaguka ndetse ubu akoresha abakozi 17.

Abahanzi, abanditsi n’abandi bitabiriye itangizwa rya ArtRwanda-Ubuhanzi batanze ibitekerezo, inyunganizi n’inama zikwiye mu gufasha guteza imbere ubuhanzi. Bavuze ko urubyiruko rufite amahirwe yo gushyirirwaho irushanwa nka ArtRwanda-Ubuhanzi kuko ribafasha kwiga no kwagura impano zabo.

ArtRwanda-Ubuhanzi yatangijwe mu 2018, ishyirwa mu bikorwa na Imbuto Foundation ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko.

Amarushanwa y’ibanze y’Icyiciro cya Gatatu cy’iri rushanwa azatangira ku wa 15 Ugushyingo asozwe tariki ya 9 Ukuboza 2023.

ArtRwanda-Ubuhanzi yatangijwe mu murongo wa Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi yo kwihutisha ubukungu no guhanga imirimo irenga 200.000 buri mwaka nk’intego Leta yihaye.

Umuyobozi w’Agateganyo wa Imbuto Foundation, Vugayabagabo Jackson, yavuze ko ArtRwanda-Ubuhanzi imaze gutanga umusaruro ariko igikeneye gukomeza kwagurwa no kungukira abahanzi benshi
Umunyarwenya Ndaruhutse Merci wanyuze mu Cyiciro cya Mbere cya ArtRwanda-Ubuhanzi ni we wari Umusangiza w’Amagambo
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko, Umutoni Sandrine, yavuze ko abahanzi bakeneye abajyanama babafata ukuboko bakabereka intambwe bakeneye gutera mu kuzamura umuziki wabo
Intebe y’Inteko y’Umuco, Amb. Masozera Robert, yabwiye abahanzi n’abashaka kubabo ko inganzo yabo ikwiye kubakirwa ku muco wabo
Umusizi Junior Rumaga yavuze Igisigo yise “Umugore si umuntu’’ kivuga imyato umusanzu w’umubyeyi w’umugore mu kubyara no kurerera umuryango Nyarwanda

Amafoto: Kwizera Remy Moses na Shumbusho Djasiri


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages