Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu mu nama mpuzamahanga ya gatatu yiga ku iterambere ry’imijyi iteraniye i Kigali, ihuje impuguke n’abafatanyabikorwa basanga 300 baturutse mu bihugu bitandukanye.
Amb. Gatete yabivuze nyuma yo kubazwa n’umwe mu bitabiye inama, uko urubyiruko rufashwa kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu n’iry’imijyi muri rusange.
Uwabajije witwa Kayeye Patrick, yavuze ko urubyiruko rwinshi rugenda ruhunga icyaro rujya mu mujyi nyamara washishoza ugasanga bifite ingaruka mbi n’inziza ku iterambere ry’igihugu n’imijyi, kandi rufashijwe rwagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Minisitiri Amb. Gatete yavuze ko imibare igaragaza icyiciro kinini kirenga 70% cy’abatuye u Rwanda ari urubyiruko, bityo batitaweho iterambere ryose ritagerwaho.
Ati “70% by’abaturage bari mu cyiciro cy’urubyiruko. Bivuze ngo ntidushobora kugera ku iterambere tutitaye kuri urwo rubyiruko.”
Amb. Gatete yasobanuye ko urubyiruko ari rwo mbaraga z’ejo, ruzakomeza ikivi cyo guteza imbere igihugu igihe abakuze bazaba bananiwe, bityo ko rukwiriye kongererwa ubushobozi mu byiciro bitandukanye birimo n’ubwo guhanga udushya twanifashishwa no mu guteza imbere imijyi.
Ati “Dushaka uburyo twabongerera ubushobozi kuko nibo bashobora guhanga udushya, nibo bashobora guhanga imirimo, umurimo w’ejo hazaza.”
Minisitiri Gatete yatanze urugero rw’ukuntu urubyiruko rw’abikorera rwagiye mu Buyapani, rukagaragaza imishinga ifite udushya duhambaye, ibasha guhangana n’iya bagenzi babo.
Yavuze ko hari imishinga imwe igaragara mu mujyi wa Kigali, ifatiye runini iterambere ryawo kandi yagizwemo uruhare rufatika n’urubyiruko.
Ati “Abantu batangiranye na Telecom House, ni urubyiruko ubu turakorana. Uku niko tugenda tugera ku mujyi ufite udushya (Innovation city).”
Minisitiri Gatete yagaragaje ko Leta y’u Rwanda, igenda ishyiraho uburyo bwo gufasha urubyiruko mu mishinga itandukanye yiganjemo iyo guhanga udushya, turimo n’utwafasha mu iterambere ry’imijyi. Yavuzemo nk’ikigega Leta iheruka gutangiza, gitera inkunga imishinga y’ubushakashatsi n’udushya.
Minisitiri Gatete yavuze ko iterambere ry’imijyi, abakozi bafite ubushobozi, ibigo bishoboye guhangana, ubuhinzi bugezweho ari zimwe mu nkingi zifasha igihugu kugera ku iterambere.
Umuyobzi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku miturire, Maimunah Sharif, yashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu guteza imbere imijyi, by’umwihariko bigizwemo uruhare n’abaturage bose.
Minisiteri y’Ibikorwa remezo igaragaza ko mu 2017, iterambere ry’imijyi mu Rwanda ryari ku kigero cya 18,4%, intego ikaba kugera kuri 35% mu 2024.



















TANGA IGITEKEREZO