00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nta terambere ryashoboka ahatari amahoro n’umutekano – Jeannette Kagame

Yanditswe na

NTWALI John Williams

Kuya 30 March 2015 saa 11:21
Yasuwe :

Mu nama yihariye yahuje abagore b’abakuru b’ibihugu bigize COMESA, Madamu Jeannette yibukije abayirimo ko nta terambere ryashoboka ahatari amahoro n’umutekano bishinze imizi. Yanaberetse kandi uburyo u Rwanda ari icyitegererezo mu korohereza umugore kugera ku iterambere rihamye.

Abagore b’Abakuru b’ibihugu bihuriye mu Muryango w’Ubukungu bwa Afurika y’Uburasirazuba n’iy’Amajyepfo/COMESA, bafashe akanya ko guhura ubwabo ngo baganire ku iterambere ry’umugore mu bihugu baturukamo.

Iyi nama y’abagore b’abaperezida yari ikuriwe na Madamu Roman Tesfaye, umugore wa Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia. Umurongo ngenderwaho muri iyi nama y’abagore b’abaperezida bahuriye muri COMESA ugira iti: “Guteza imbere umugore ni urufunguzo rw’iterambere rirambye kandi kuri bose".

Aho iyi nama iri kubera mu gihugu cya Ethiopia, yari yitabiriwe kandi na Minisitiri ushinzwe kwita ku bagore, Minisitiri w’Umuco n’Ikoranabuhanga n’abagore bavuga rikijyana mu bucuruzi mu gihugu cya Ethiopia.

Mu bagore b’Abaperezida bafashe ijambo harimo uw’u Rwanda, uwa Ethiopia, uwa Malawi n’uwa Madagasacar. Bose bagarutse ku bibazo COMESA ihura na byo nk’umuryango ugamije inyungu z’ubukungu, cyane cyane ibijyanye no guha umugore uburenganzira n’ubwisanzure n’ijambo ku ruhare rwe mu bikorwa by’ubukungu n’iterambere.

Afata ijambo, Madamu Jeannette Kagame yamenyesheje abandi badamu b’abaperezida muri COMESA ko mu Rwanda ukwezi kose kwa gatatu guharirwa umugore, uyu mwaka insanganyamatsiko ikaba yari “ Wabishobora, haranira kugera ku iterambere rirambye”.

Jeannette Kagame yabibukije ko nta gihugu na kimwe cyagera ku iterambere rirambye kidafite politiki ihamye n’amahoro n’umutekano bishinze imizi. Yongeyeho ko ibi u Rwanda rwabishingiyeho kugira ngo rutere imbere, n’umugore adasigaye.

Mu biganiro byabo, abagore b’Abakuru b’ibihugu bigize COMESA bishimiye kandi ibyagezweho mu kuzamura abagore n’abakobwa mu bihugu byabo, babikesheje ubushake bwiza bw’inzego za politiki zifata ibyemezo.

Muri iyi nama yo ku rwego rwo hejuru, Jeannette Kagame yasangije abandi bimwe mu byo u Rwanda rukora kugira ngo rwizere ko iterambere ry’umugore rigerwaho nta nkomyi.

Yatanze urugero rwo kuba abasaga 30% bagaragara mu nzego zose zifata ibyemezo mu gihugu, kuba u Rwanda rwarashyizeho amategeko menshi aha umugore ijambo, uburenganzira n’agaciro mu nzego zoze, korohereza umwana w’umukobnwa kwiga cyane cyane binyuze mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 9, gahunda y’ubudehe na Girinka zigirira akamaro cyane cyane abagore bo mu cyaro, n’ibindi.

Abayobozi b’imiryango inyuranye itegamiye kuri Leta n’abandi baterankunga bagaragaje uruhare bazakomeza kugira mu gutera ingabo mu bitugu gahunda z’iterambere ry’umugore n’umwana w’umukobwa.

Muri iyi nama ubunyamabanga bwa COMESA bwari buhagarariwe na Ambasaderi Nagla El-Hussainy, imyanzuro y’ibizayivamo ikazashyikirizwa abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa COMESA.

NTWALI John Williams
[email protected]
Twitter: @intwarane


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages