Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 26 Nzeri 2026, mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Nzeri, wabereye mu Karere ka Nyaruguru, Umurenge wa Kibeho, Akagari ka Kibeho, mu Mudugudu wa Sinayi.
Ni umuganda waranzwe n’igikorwa cyo gukora umuhanda w’umugenderano wunganira uwa kaburimbo, witezweho koroshya urujya n’uruza i Kibeho, mu gihe habaye ingendo nyobokamana zituma imihanda isanzwe isa n’iba ifunze.
Mu butumwa bwaherekeje uyu muganda, haganiriwe ku kurwanya ibiyobyabwenge, abaturage basabwa kubigendera kure.
Hifashishishijwe ubuhamya bwa Shimirwa Tuzabana Landouard w’imyaka 30, uvuka mu Mudugudu wa Kidogo, Akagari ka Giseke, Umurenge wa Ruramba, yereka urubyiruko uko ibiyobwenge byamwiciye ubuzima n’iterambere.
Uyu musore wakuze yize neza anakunda siporo; kuko yari azi umupira w’amaguru, ibi byamuhesheje kujya yigira ubuntu mu mashuri yisumbuye aho yanyuze hose kubera gukina neza.
Aho arangirije asiyumbuye, yagiye i Kigali gukora ibiraka byo kogosha kuko na byo yari yarabimenye ubwo yigaga i Rusizi abana n’Abanye-Congo.
Aha i Kigali ni ho yaje guhurira n’agakungu k’urubyiruko rwamwanduje ingeso z’ubusinzi n’ibiyobyabwenge, ata umurongo atyo kugeza agiye i Iwawa.
Ati “Hari umunsi nigeze kubyuka nyotewe urumogi, umukiliya ampamagara ansaba kumusuka, muburira umwanya kubera rwari rusigaye runtegeka.”
Yibuka ko ubwo yafatwaga agafungwa mbere yo kujya i Iwawa, yabajijwe abo basangiraga urumogi, avugamo abo yari azi, nabo bagenda bafatwa bavuga abandi bagenzi babo, kugeza bageze ku itsinda ry’abantu 150 bose.
Gusa ariko, uyu musore yaje kuva ku Iwawa yarahindutse ndetse yarize n’umwuga, ubu akaba akorera i Nyaruguru kandi afite icyizere cyo kwiteza imbere.
Yakomeje ahanura urubyiruko, abasaba kutazigera bakinisha ibiyobyabwenge na rimwe kuko na we yibuka ko yabitangiye asa n’uwikinira.
Yagize ati "Rubyiruko, ntimugakinishe ibiyobwabwenge. Nta vitamini, nta sukari iba mu kiyobyabwenge, ahubwo mubigendera kure."
Abatuye mu Karere ka Nyaruguru, na bo bagaragaje akanyamuneza batewe no kuba ibiyobyabwenge birimo inzoga zitujuje ubuziranenge, byarahagurukiweberekana ko byabangamiraga imibereho myiza.
Uwingabire Josiane, wo mu Murenge wa Kibeho, yavuze ko ibyuma byari byarabazonze, kuko byatumaga abagabo babo badakora inshingano z’urugo zose, haba gushaka ibikoresho by’ishuri ry’abana, kumenya ibitunga urugo n’ibindi.
Abisangiye na Nyirinkindi Vianney na we wavuze ko icibwa ry’ibyuma n’ibindi binyobwa bitujuje ubuziranenge byatumye abagabo basubira mu rugo.
Ati “Wasangaga abantu bahora mu rugomo, tukarara duhetse abantu bakubiswe, bagiye babaye inkomere tujyana kwa muganga. Kuri RIB hano hahoraga abantu barega, ndetse hari n’abahijyanaga kubera gusinda bayobye inzira ibajyana iwabo, barakoze kubica.”
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yashimye abaturage bagira uruhare mu rugamba rwo kurwanya ibiyobyagwenge n’inzoga z’ibyuma, abasaba ko bakomeza umurego wo kubihashya, batanga amakuru ko ho byaba bigihishe.
Minisitiri Habimana yagaragaje ko iterambere igihugu kiri kugeraho rigomba kugendana no kugira abaturage bashoboye bagendana n’igihe.
Ati "Ntabwo umuntu agomba kunywera gusinda kuko si umuco. Ntabwo wanywera inzoga kuzimara, nta shema riri mu gusinda."
Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu mezi atandatu ya mbere ya 2026, abarenga 500 bivuje indwara zifite aho zihuriye n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, 50 muri bo barapfa, abarenga 100 barahuma burundu.
Iyi Minisiteri ivuga kandi ko mbere y’uko gahunda yo guca inzoga zitujuje ubuziranenge itangira, mu Rwanda hari litiro hafi miliyoni 20 z’izi nzoga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!