00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nta vitamini iba mu kiyobyabwenge- Uwari warabaswe na byo

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 26 September 2026 saa 09:47
Yasuwe :

Abatuye mu Karere ka Nyaruguru, by’umwihariko urubyiruko basabwe kugendera kure ibiyobwabwenge by’ubwoko bwose kuko nta cyiza kirimo, kandi byica icyerekezo cy’ahazaza habo.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 26 Nzeri 2026, mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Nzeri, wabereye mu Karere ka Nyaruguru, Umurenge wa Kibeho, Akagari ka Kibeho, mu Mudugudu wa Sinayi.

Ni umuganda waranzwe n’igikorwa cyo gukora umuhanda w’umugenderano wunganira uwa kaburimbo, witezweho koroshya urujya n’uruza i Kibeho, mu gihe habaye ingendo nyobokamana zituma imihanda isanzwe isa n’iba ifunze.

Mu butumwa bwaherekeje uyu muganda, haganiriwe ku kurwanya ibiyobyabwenge, abaturage basabwa kubigendera kure.

Hifashishishijwe ubuhamya bwa Shimirwa Tuzabana Landouard w’imyaka 30, uvuka mu Mudugudu wa Kidogo, Akagari ka Giseke, Umurenge wa Ruramba, yereka urubyiruko uko ibiyobwenge byamwiciye ubuzima n’iterambere.

Uyu musore wakuze yize neza anakunda siporo; kuko yari azi umupira w’amaguru, ibi byamuhesheje kujya yigira ubuntu mu mashuri yisumbuye aho yanyuze hose kubera gukina neza.

Aho arangirije asiyumbuye, yagiye i Kigali gukora ibiraka byo kogosha kuko na byo yari yarabimenye ubwo yigaga i Rusizi abana n’Abanye-Congo.

Aha i Kigali ni ho yaje guhurira n’agakungu k’urubyiruko rwamwanduje ingeso z’ubusinzi n’ibiyobyabwenge, ata umurongo atyo kugeza agiye i Iwawa.

Ati “Hari umunsi nigeze kubyuka nyotewe urumogi, umukiliya ampamagara ansaba kumusuka, muburira umwanya kubera rwari rusigaye runtegeka.”

Yibuka ko ubwo yafatwaga agafungwa mbere yo kujya i Iwawa, yabajijwe abo basangiraga urumogi, avugamo abo yari azi, nabo bagenda bafatwa bavuga abandi bagenzi babo, kugeza bageze ku itsinda ry’abantu 150 bose.

Gusa ariko, uyu musore yaje kuva ku Iwawa yarahindutse ndetse yarize n’umwuga, ubu akaba akorera i Nyaruguru kandi afite icyizere cyo kwiteza imbere.

Yakomeje ahanura urubyiruko, abasaba kutazigera bakinisha ibiyobyabwenge na rimwe kuko na we yibuka ko yabitangiye asa n’uwikinira.

Yagize ati "Rubyiruko, ntimugakinishe ibiyobwabwenge. Nta vitamini, nta sukari iba mu kiyobyabwenge, ahubwo mubigendera kure."

Abatuye mu Karere ka Nyaruguru, na bo bagaragaje akanyamuneza batewe no kuba ibiyobyabwenge birimo inzoga zitujuje ubuziranenge, byarahagurukiweberekana ko byabangamiraga imibereho myiza.

Uwingabire Josiane, wo mu Murenge wa Kibeho, yavuze ko ibyuma byari byarabazonze, kuko byatumaga abagabo babo badakora inshingano z’urugo zose, haba gushaka ibikoresho by’ishuri ry’abana, kumenya ibitunga urugo n’ibindi.

Abisangiye na Nyirinkindi Vianney na we wavuze ko icibwa ry’ibyuma n’ibindi binyobwa bitujuje ubuziranenge byatumye abagabo basubira mu rugo.

Ati “Wasangaga abantu bahora mu rugomo, tukarara duhetse abantu bakubiswe, bagiye babaye inkomere tujyana kwa muganga. Kuri RIB hano hahoraga abantu barega, ndetse hari n’abahijyanaga kubera gusinda bayobye inzira ibajyana iwabo, barakoze kubica.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yashimye abaturage bagira uruhare mu rugamba rwo kurwanya ibiyobyagwenge n’inzoga z’ibyuma, abasaba ko bakomeza umurego wo kubihashya, batanga amakuru ko ho byaba bigihishe.

Minisitiri Habimana yagaragaje ko iterambere igihugu kiri kugeraho rigomba kugendana no kugira abaturage bashoboye bagendana n’igihe.

Ati "Ntabwo umuntu agomba kunywera gusinda kuko si umuco. Ntabwo wanywera inzoga kuzimara, nta shema riri mu gusinda."

Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu mezi atandatu ya mbere ya 2026, abarenga 500 bivuje indwara zifite aho zihuriye n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, 50 muri bo barapfa, abarenga 100 barahuma burundu.

Iyi Minisiteri ivuga kandi ko mbere y’uko gahunda yo guca inzoga zitujuje ubuziranenge itangira, mu Rwanda hari litiro hafi miliyoni 20 z’izi nzoga.

Uyu muganda wari witabiriwe n'abaturage benshi n'abo mu nzego zitandukanye z'igihugu
No mu mihanda y'i Kibeho, urubyiruko rwo muri Sober Gen rwagaragazaga ko utari 'sober' utagira imbaraga
Mugisha Emmanuel uzwi muri sinema nka Clapton Kibonge, na we yatanze umuganda i Nyaruguru, anasaba urubyiruko kuzibukira ibiyobyabwenge
Mbere yo kuganiriza abaturage, Minisitiri Dominique Habimana yabanje gukorana umuganda n'abaturage b'i Kibeho
Nyuma y'umuganda, urubyiruko rwa Sober Gen rwakomereje ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge i Kibeho
Umuhanzi Juno Kizigenza yifatanije n'urubyiruko rwo muri Sober Generation mu bukangurambaga bwo guca ibiyobyabwenge
Shimirwa Tuzahuza Landouard yicuza igihe yamaze anywa ibiyobyabwenge
Meya w'Akarere ka Nyaruguru, Dr. Emmanuel Murwanashyaka, yavuze ko abaturage ayoboye bakataje mu kurwanya inzoga z'ibyuma
Depite Uwamariya Vénéranda yari yitabiriye uyu muganda ndetse n'ibiganiro byo gushishikariza abaturage kurandura inzoga z'ibyuma
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Dominique Habimana, yabwiye ab'i Nyaruguru ko gusinda nta shema ririmo, bakwiye kubicikaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages