Perezida Paul Kagame yibukije ko nta muntu n’umwe ufite uburenganzira bwo kubuza Abanyarwanda kubaho, ko n’uzabigerageza bizamugora cyane.
Ibi Perezida wa Repubulika yabivuze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Ukuboza 2014, mu ijambo rye asoza Inama y’Igihugu ya 12 y’Umushyikirano, yari iteraniye mu ngoro y’Inteko ishinga Amategeko.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yibukije ko Abanyarwanda baharaniye kubaho, kandi ubu bakaba bariho, uburenganzira bwo kubaho, uwo ari we wese wibeshya ko yabubambura yaba n’abitwaza amaradiyo ngo ni uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo, bakwiye kuzirikana ko n’Abanyarwanda bafite ubwabo.
Perezida Paul Kagame yagize ati “Dufite ibibazo byacu tugomba gukemura, dufite n’ibyo duterwa n’abandi tugomba gukemura[…] Uburenganzira bwa mbere bw’ibanze ni ubwo kubaho kandi turiho. Nta muntu n’umwe ufite uburengira bwo kutubuza kubaho n’uzabigerageza bizamugora cyane, baba abari hano, baba abari hanze.”
Yifashishije agace gato k’amateka mu rugamba rwo guhagarika Jenoside, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasobanuye uburyo ingabo zari iza RPF ubu zabaye iz’u Rwanda, zari zigiye gukomwa mu nkokora n’abiyitaga ko bakomeye, bashaka kubabuza guharanira uburenganzira bw’ibanze “bwo kubaho”.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko ubwo bari ku rugamba rwo guhagarika Jenoside, hari umuyobozi w’Umuryango w’Abibumbye wamuzaniye telegaramu (ubutumwa) bubabwira ngo bahagarike imirwano. Ati“Abo badusabye guhagarara twababwiye ko abakwiye guhagarara ari abarimo kwica abantu bacu.”
Yakomeje ashimangira ko abavuga ko bashishikajwe n’imibereho y’Abanyarwanda, iyo mibereho myiza itabaho hatariho uburenganzira bwabo.
Ati “Ntitwagira imibereho myiza dutegekwa abo tugomba kuba bo n’uko tugomba kubaho.”
Ku kibazo cy’imitungo yangijwe muri Jenoside igomba kwishyurwa, Perezida wa Repubulika yibukije ko abafite ubushobozi badakwiye kwigenera igihe bazishyurira imitungo bangije muri Jenoside, anibutsa ko nta we ukwiye kunanira inzego ngo yange kwishyura ibyo yatsindiwe.
Iyi nama y’umushyikirano yatangiye kuwa Kane tariki ya 18 Ukuboza isozwa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Ukuboza. Yari ihuje inzego zose z’ubuyobozi mu gihugu, ikaba kandi yafatiwemo imyanzuro 20 yose igamije iterambere mu nzego zitandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO