Hari mu muhango wo kwibuka urubyiruko rwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi , wabereye ku rwego rw’igihugu mu Karere ka Musanze kuri uyu wa 14 Gicurasi 2017, ubwo yafataga umwanya wo gusengera abari bawitabiriye.
Ibikorwa byo kwibuka byabimbuiriwe no gushyira indabo ku kimenyetso kiriho amazina y’abantu 88 biciwe mu cyahoze ari Cour d’appel mu Rugengeri, bikomereza ku rwibutso rwo mu Murenge wa Muhoza, indi mihango ibera kuri Stade Ubworoherane ahatangiwe ubuhamya n’ubutumwa butandukanye.
Musenyeri Rucyahana yagize ati “Turasabira urubyiruko rw’u Rwanda kugira ngo bagire umuhate, ubutwari n’umurava byo kumuneya ko ahazaza heza h’u Rwanda bazahagiramo uruhare, babiteguye, babikoreye, kuko nta wuzabiduha nk’impano, nta n’aho twabigura ku isoko. “
Musenyeri Rucyahana yasabye urubyiruko by’umwihariko urwarokotse Jenoside kwibuka ababagiriye neza n’ababacunguye nk’uko insanganyamatsiko y’umwaka ibigarukaho(Kwibuka hashimirwa abahagaritse Jenoside).
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Musanze, Rwasibo Pierre, yavuze ko Akarere ka Musanze kari mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri gafite umwihariko wo kuba karageragerejwemo Jenoside kuva mu 1991 hicwa abatutsi bitwaga ibyitso, bagafungwa abandi bakabuzwa uburenganzira butandukanye burimo ubwo gutura aho bavukiye, bakoherezwa i Bugesera, kugeza ibaye agahebuzo mu 1994 kandi ko urubyiruko rwayigzemo uruhare.
Ihohoterwa no kwicwa kw’abatutsi muri aka gace byanashimangiwe na Uwineza Devota waharokokeye na Katarya wagizwe umurinzi w’igihango kubera kwitandukanya n’ibikorwa bya kinyamaswa agahitamo guhisha abatutsi nubwo yaje kubizira agafungwa, akicirwa umwana ndetse agatwikirwa inzu.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Musabyimana Jean Claude, yatangaje ko nubwo urubyiruko rwagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ari iby’agaciro kuba rwaragize n’uruhare mu kuyihagarika.
Yasabye abaturage by’umwihariko urubyiruko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside bakarenga gushyira imbere iturufu y’amoko bakibonamo ubunyarwanda kugira ngo bakomeze kubaka igihugu kitarangwamo amacakubiri. Yibukije urubyiruko ko “ ejo haza hari mu biganza byabo ,rugomba kuhatekereza, kuhategura no kuharema”, yongeraho ko rukwiye kwirinda gushukwa n’uwo ari we wese.
Ibikorwa byo kwibuka urubyiruko rwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi byateguwe n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga.
Abakozi b’ibi bigo byombi bakusanyije ibihumbi 550 by'amafaranga y'u Rwanda batera inkunga ibikorwa by’ubudozi bya Umurerwa Christine warokotse Jenoside akaba atishoboye ariko waragaragaje uburyo ashobora kwagura umushinga we w'ubucuruzi bw'imyenda akiteza imbere.









Ibitekerezo 0