00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntabwo ari ibintu byoroshye- Minisitiri w’Intebe ku gushyiraho umushahara fatizo

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 20 June 2025 saa 07:31
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yatangaje ko ikibazo cy’umushahara fatizo Leta igitekerezaho kenshi ariko bitoroshye guhita ushyirwaho kuko hari byinshi bikwiye kubanza gukemurwa ngo utazateza ibibazo byinshi.

Umushara fatizo usanzwe washyizweho mu 1974 ungana na 100 Frw ku munsi kuri buri wese ukorera abandi.

Senateri Umuhire Adrie, ubwo yari mu Nteko Rusange Imitwe yombi bagezwaho na Minisitiri w’Intebe ibikorwa bya Guverinoma byagezweho mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, ku wa 19 Kamena 2025, yagaragaje ko hakenewe umushahara fatizo ujyanye n’igihe.

Ati “Nagira ngo mbaze ku kijyanye n’umushahara fatizo umuntu yagakwiye kuba ahembwa. Ibyo bizashyirwaho ryari kuko usanga umushahara fatizo twari dufite ukeneye kuvugururwa kugira ngo ujyane n’igihe tugezemo.”

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard, yavuze ko gushyiraho umushahara fatizo birimo ingingo nyinshi zigomba kwigwaho kuko byagira ingaruka ku bukungu bw’igihugu.

Ati “Iki kibazo kirakomeye [...] reka mbabwire ngo kirimo kuganirwaho ariko ntabwo ari ikibazo cyoroshye. Akenshi iyo tukivuga abantu bagira ngo kiroroshye. Iyo ushyizeho umushahara fatizo mu bukungu bw’igihugu uba uvuze ngo buri wese ukora akazi akora kose amake ahembwa abe ari ayo umushyiriyeho. Ibyo rero bifite byinshi bivuze ku bukungu bw’igihugu.”

Yahamije ko “dushyizeho umushahara fatizo uyu munsi tukavuga ngo umuntu wese uhembwa ntazajye munsi y’ayo ni ukuvuga ko n’umukozi wo mu rugo iwawe ugomba kumuhemba ayo ngayo.”

Dr. Ngirente yavuze gushyiraho umushahara fatizo mu gihe ubukungu bw’igihugu bukiri mu nzira yo kwiyubaka byaremerera buri wese.

Ati “Ntabwo ari ibintu byoroshye buriya harimo uruhererekane rukomeye rutuma bigomba gutegurwa neza, tukemera ko umushahara fatizo ugomba kubaho ariko hari urwego ubukungu bugomba kuba bugezeho ukaba uzi ko bishoboka.”

Yavuze ko “Buri muntu wese ufite umukozi akoresha amuhembe ayo ari yo make, namara kumuhemba uwo muntu na we abashe kubaho na we atajya gusaba umukoresha bikagenda bikurikiranye. Ntabwo rero twacyibagiwe turakiganira kenshi tukaza gusanga gisaba ko hari ibikibanziriza byinshi cyane noneho tukacyitondera.”

Minisitiri w'Intebe Dr. Edouard Ngirente yavuze ko ibyo gushyiraho umushahara fatizo bikiri kwigwaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages