Mu gihe umwaka wa 2022 uri kugana ku musozo, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bukomeje kuwurimbisha mu rwego rwo kwitegura iminsi mikuru ya Noheli n’ubunani.
Ni umuco umaze kumenyerwa mu Mujyi wa Kigali ko iyo iminsi mikuru yegereje, yaba Ubuyobozi bwawo cyangwa ubw’ibigo bitandukanye bihakorera usanga bakora amanywa n’ijoro bashakisha uko bawurimbisha imitako ku buryo bunogeye amaso.
Ukwezi kugiye kwirenga abafite ubuhanga mu kurimbisha ahantu hahurira abantu benshi bataryama, barara bakora iyo bwabaga ngo imirimo yo kurimbisha Umujyi wa Kigali yihute iminsi mikuru izasange ushashagirana.
Iyo uzengurutse kuri ubu mu Mujyi wa Kigali cyane ku mihanda minini, uhasanga abakozi bakora iyo bwabaga ngo barimbishe uyu mujyi.Uretse kurimbisha umujyi wa Kigali, imyiteguro y’iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani irarimbanyije mu nguni zose.
Amatara ya Noheli, ibirugu, imitako n'ibindi bigaragaza ko iminsi mikuru yegereje byatangiye gutegurwa mu nguni zose za Kigali uhereye ku bacuruzi, mu nkengero z'imihanda, ahahurira abantu benshi n'ahandi.
Ni imyiteguro ifite byinshi isobanuye dore ko imyaka yari ibaye ibiri abantu batabasha kwizihiza iminsi mikuru bari kumwe mu bwisanzure bitewe n’icyorezo cya Covid-19 cyari cyaribasiye Isi nzima.
Imirimo yo kurimbisha Kigali Convention Center isa n'iri kugana ku musozoUcyinjira muri Kigali Convention Center uhita wibwira aho iminsi igeze kubera amatara ashashagirana n'ibirugu binogeye ijishoRadisson Blu Hotel iri muri Kigali Convention Center iba irabagirana mu masaha y'ijoroI&M Bank nayo yarimbishije inyubako yayo, waba uyiri kure cyangwa hafi uhita ubona ko biteguye bikomeye iminsi mikuruUcyinjira muri nyinshi mu nyubako zihuriramo abantu benshi i Kigali, uri gusangamo imitako imeze nk'uyuUmujyi wa Kigali si wo wari gusigaraKu biro by'Umujyi wa Kigali ni uku harimbishijweAbagana Umujyi wa Kigali biraborohera guhita bamenya ko iminsi y'umwaka yagiyeBanki ya Kigali nayo yamaze gutaka ku cyicaro cyayoMu masangano y'imihanda mu mujyi rwagati harimbishijwe imitako yaka nijoroMu gihe habura ibyumweru bibiri ngo umwaka urangire, mu Mujyi rwagati hararabagiranaInyenyeri yaka na nijoro, imurikira abazenguruka mu Mujyi wa KigaliImitako itandukanye yashyizwe mu Mujyi rwagatiAbahanga mu kurimbisha ahantu bari gukora amanywa n'ijoroNtabwo baryama, bari kurwana n'uko ibirori by'impera z'umwaka byasanga umujyi wamaze kurimbishwaAbahanga bo kwamamaza batangiye gutera ibyapa aharimbishijwe kurusha ahandiImihanda minini nayo yamaze gushyirwaho amatara y'imitakoKu Gisimenti hamaze kurimbishwa nahoNubwo hakiri iminsi, imirimo yo kurimbisha Kigali iri kugana ku musozoImihanda ya Kigali yashyizwemo amatara agaragaza ko hiteguwe iminsi mikuru
Ibitekerezo 0