Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyeshuri mu rwego rwo kwakira abari gutangira umwaka mushya w’amashuri, biganjemo abanyamahanga baturuka mu bihugu birenga 24 hirya no hino ku Isi, kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Ugushyingo 2022.
Prof. Rwigamba Balinda yasabye aba banyeshuri kwitwararika, yemeza ko ubuyobozi bwa Kaminuza butazihanganira uwo ari we wese uzashaka kuyisiga icyasha no kuyitesha ikuzo ifite ku ruhando mpuzamahanga.
Ati “Ntabwo twiteguye kwemerera uwo ari we wese wadutesha ikuzo. Mwaje hano kubera ko iki kigo kiri mu bya mbere muri Afurika, intego yacu ni ukugira Kaminuza nziza muri Afurika no kugira abarimu beza. Twifuza kugira abanyeshuri beza bazaba umusemburo w’impinduka mu bihugu byabo.”
Yasabye abanyeshuri kugirira icyizere ubuyobozi bw’ishuri kuko bugomba gukora ibishoboka byose bugatanga uburezi bufite ireme.
Ati “Iyo uje hano uratwizera natwe dukora uko dushoboye kugira ngo tukugezeho ubumenyi, ibikoresho bigezweho ku buryo nusubira mu gihugu cyawe uzaba uri umuntu w’ingirakamaro.”
Yavuze ko ubuyobozi bwa Kaminuza bwakoze ibishoboka byose kugira ngo buzane abarimu bashoboye kandi b’abahanga mu gutanga ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo.
Mufite uburenganzira bwo kwanga umwarimu
Perezida wa ULK kandi yabwiye aba banyeshuri ko bagomba guhabwa uburezi bufite ireme binyuze mu barimu bafite ubuhanga kandi bashoboye babona nta cyo umurezi azabagezaho bakamwanga hakiri kare.
Ati “Mufite inshingano zo kwanga umwarimu wanyu mu gihe mubonye ntacyo azabagezaho. Igihe cyose mubona atagaragaza ubushobozi bwo kubigisha, nta bumenyi mu myigishirize afite, imyitwarire idahwitse n’ibindi mufite uburenganzira bwo kumwanga.”
Yasabye abayobozi batandukanye ba Kaminuza yigenga ya Kigali guharanira gutanga uburezi bufite ireme no kuzuza inshingano bigendanye n’imihigo basinye mu konoza inshingano.
Yongeye kubibutsa ko abanyeshuri ari bo bakiliya ba Kaminuza bakwiye guhabwa serivisi nziza yuje uburezi bufite ireme, inama, uburere n’ubujyanama buzabafasha mu gutegura ejo hazaza habo.
Yijeje abanyeshuri ko bigendanye n’intego nyamukuru yabazanye kandi ijyanye n’iyo Kaminuza ifite bazabona buri kimwe bifuza mu guharanira ko bahangana ku isoko ry’umurimo.
Abanyeshuri biga muri iyi Kaminuza bagaragaje ko nyuma yo guhabwa impanuro na bo bagiye kuzikurikiza mu rwegpo rwo guharanira impinduka no kujya ku isoko ry’umurimo hari icyo bafite nk’uko Niyigena Alice yabigarutseho.
Ati “Nkanjye uri mu mwaka wa nyuma ni ugukoresha ziriya mpanuro nahawe hamwe n’uko nari nsanzwe nkora birasaba kongeramo imbaraga. Iyo ari umwaka wa nyuma bisaba gukora cyane bikazatuma usohoka uhagaze neza. Mu buzima bwa buri munsi ikinyabupfura n’imyitwarire nibyo bigena ubuzima bwacu bwa buri munsi.”
Umuyobozi w’Abanyeshuri biga mu Ishuri rya Tekinike rishamikiye kuri ULK, Nzabonimana Gaspard, yemeje ko impanuro bahawe zigiye kubabera impamba mu rugendo rwo kuvoma ubumenyi bwo kuzirwanaho mu gihe kiri imbere.
ULK ifite abanyeshuri b’abanyamahanga basaga 600 biganjemo abaturuka muri Gabon, Liberia n’ibindi bihugu bitandukanye birimo USA, Haiti, u Buhinde, Nepal n’ibindi byo muri Afurika.
Amafoto: Nezerwa Salomon



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!