00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntabwo dukwiye kwitwa isenene - Kalimpinya abwira abakobwa

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 24 December 2018 saa 09:49
Yasuwe :

Kalimpinya Queen wabaye igisonga cya gatatu cya Nyampinga w’u Rwanda 2017, akaba anayobora umuryango witwa Bambe Foundation, yasabye abana b’abakobwa bari mu biruhuko kwirinda abantu babashukisha uduhendabana kugira ngo babakoreshe imibonano mpuzabitsina.

Ibi yabivuze mu mpera z’icyumweru ubwo yaganirizaga urubyiruko ruri mu muryango w’abagide mu Rwanda, bari bahuye mu gikorwa bise Umurunga cyo guhuza abagide baturutse mu mpande zose bizihiza Noheli n’umwaka mushya wa 2019.

Komiseri ukuriye abagide bakuru ku rwego rw’Igihugu, Mulinda Raïssa, yabwiye IGIHE ko iki gikorwa kizajya kiba buri mwaka mu rwego rwo kurushaho kumenyana, banungurana ibitekerezo ku cyateza imbere umwana w’umukobwa.

Yagize ati “Twifuza ko twese nk’urubyiruko rw’abagide buri mwaka twajya duhura, haba abanyamuryango bashya, cyangwa abasanzwe, tukarushaho kumenyana, gusabana, kuganira no kurushaho kunga ubumwe nk’urubyiruko dushakira hamwe icyakomeza guteza imbere umwana w’umukobwa, akarushaho kwigirira icyizere no kumva ko ashoboye.”

Iki gikorwa cyari yahuje abana b’abakobwa 120 baturutse mu turere dutandukanye tw’u Rwanda, cyaranzwe n’imikino itandukanye, kwerekana impano mu kumurika imideli, kuririmba no kubyina, n’ibiganiro byibanze ku gusobanura imikorere y’umuryango w’abagide.

Kalimpinya Queen wabaye igisonga cya kabiri cya Nyampinga w’u Rwanda 2017, akaba anakuriye umuryango witwa Bambe Foundation wita ku bagore n’abana bababaye kurusha abandi, niwe wari watumiwe ngo aganirize aba bakobwa dore ko benshi bamufata nk’icyitegererezo.

Mu mpanuro yatanze kuri urwo rubyiruko rw’abagide, yabasabye kugira ubwenge, bakirinda abasore n’abagabo baba barekereje ko ibiruhuko bitangira, ngo bashore abangavu mu busambanyi.

Yagize ati “Tugire ubwenge, cyane cyane abana b’abakobwa. Turi mu biruhuko, ni igihe cyiza cyane cyo gushukwa. Bakunda kutwita amasenene, ese birakwiye ko twitwa amasenene? Ntabwo bikwiye na gato. Ku mwana w’umukobwa wese wicaye ahangaha, ni ahawe ho kugira ubwenge.”

Yababwiye ko gushakwa ahanini bituruka ku kuba nta bintu abana b’abakobwa baba bahugiyeho mu mu biruhuko, ari nayo mpamvu bagomba guhora bahugiye mu bibafitiye inyungu.

Kalimpinya yasabye abana b’abakobwa kurangwa n’ikinyabupfura no kurangwa n’indangagaciro z’umunyarwandakazi, kuko ubwiza budafite imyitwarire myiza buba bupfuye.

Ati “Ikinyabupfura mwa bantu mwe! Ikinyabupfura kigukura hamwe kikakugeza ahandi, bajya babivuga ngo ‘ubwiza bw’umukobwa bumujyana i bwami ariko uko yitwara niko kuzatuma ahatinda’. Nutagira ikinyabupfura mu buzima ngo umenyeko uri umwana w’umukobwa, umenye indangagaciro z’umwana w’umukobwa...”

Yunzemo ati “Umwana w’umukobwa yitwara ate? Ese ni njye wo gutaha saa sita z’ijoro nkinguza iwacu? Ni njyewe wo kugenda niyandarika uko mbonye kose? Witekerezeho.”

Ingingo ya gatatu yasangije aba bakobwa kandi yabafasha kuzagira ejo heza, ni ukubaha Imana kuko “Imana ni byose.”

Ingabire Solange ukuriye komite y’urubyiruko rw’abagide mu Rwanda, yabasabye kuzana impinduka nziza muri sosiyete, ntibatahire izina gusa.

Yagize ati “Aho uri uri umugide, haba ari mu mudugudu ntabwo ari ukuba umugide ku izina gusa hari ibikorwa ugomba gukora bituma n’abandi bakobwa bazamuka nk’uko dushishikariza abandi bakobwa kwiteza imbere”.

Umuryango w’abagide mu Rwanda watangijwe mu 1980 ukaba ugizwe n’abanyamuryango ibihumbi 15.

Abafite impano yo kubyina na bo bariyerekanye
Abagide bavuze ko hari ibyo bigira kuri Kalimpinya
Imbyino ya Gwara gwara igezweho abagide barayibyinnye biratinda
Imideli ikozwe mu bitenge niyo yerekanywe
Ingabire Solange uhagarariye komite y'urubyiruko rw'abagide mu Rwanda
Kalimpinya yasabye abagide kwirinda ababashuka
Mulinda Raïssa yashimiye abagide barushije abandi mu mikino itandukanye
Nyuma yo kuganira barabyinnye
Umurunga waranzwe no kumurika imideli
Wari umunsi wo gusabana ku bagide

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages