00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntabwo ibyo twagezeho byasenywa na filimi ya BBC– Ishyaka PDC

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 20 October 2014 saa 07:56
Yasuwe :

Mu ijwi rirenga, abanyamuryango b’Ishyaka Riharanira Demokarasi Ihuza Abanyarwanda PDC barasaba abaturarwanda bose ko batahumwa amaso na BBC ku byo igihugu cyagezeho bitewe na filimi baheruka gutangaza yitwa "Rwanda’s untold story" ifatwa nk’igoreka amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Agnès Mukabaranga, Umuyobozi w’iri shyaka yasobanuye ko nta muntu ukwiriye kwita kuri iriya filimi isohotse mu gihe cy’imyaka 20 u Rwanda rwibuka jenoside, hishimirwa ibyo rumaze kugeraho. (…)

Mu ijwi rirenga, abanyamuryango b’Ishyaka Riharanira Demokarasi Ihuza Abanyarwanda PDC barasaba abaturarwanda bose ko batahumwa amaso na BBC ku byo igihugu cyagezeho bitewe na filimi baheruka gutangaza yitwa "Rwanda’s untold story" ifatwa nk’igoreka amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Agnès Mukabaranga, Umuyobozi w’iri shyaka yasobanuye ko nta muntu ukwiriye kwita kuri iriya filimi isohotse mu gihe cy’imyaka 20 u Rwanda rwibuka jenoside, hishimirwa ibyo rumaze kugeraho. Ngo ababikoze bari babigendereye, kandi bagamije guhuma amaso Isi.

Aganira na IGIHEyagize ati “BBC yakoresheje iriya filimi nk’intwaro ya politiki yo kurwanya igihugu na Perezida wacyo, ziriya ni ingaruka zo kubaza uruhande rumwe rw’abantu basanzwe barwanya igihugu.”

Agnes Mukabaranga, Umuyobozi wa PDC ntiyemera ko ibyagezweho byasibanganywa na filimi ya BBC

Mukabaranga avuga ko ababona u Rwanda ubu barubonamo igihugu amahanga aza kwigiraho, igihugu cy’intangarugero mu igenamigambi, gitera imbere mu bukungu, igihugu cy’ubumwe n’ubwiyunge bivuye kuri gahunda zirimo iz’inkiko gacaca n’ibindi byiza iriya filimi yirengagiza nkana.

Mukabaranga yagize ati “PDC nk’abantu tuzi ibyagezweho mu gihugu, igihe cyose hari abantu bakirwanya tuzajya tubirwanya kandi twamamaze ibyiza byose iki gihugu cyagezeho mu myaka makumyabiri ishize.”

Yongeraho ati “U Rwanda rusigaye rufite isura nshya, ni igihugu gitera imbere kandi gifite perezida ureba imbere ufite imigambi yo kugiteza imbere.”

Gusenya ibyagezweho byose, PDC ibibonamo nko kudasuzugura Umukuru w’ Igihugu gusa, ahubwo no gusuzugura amashyaka n’abandi baturage bose babigizemo uruhare kandi ko ibi bitashoboka. Agira ati “Ntabwo ibintu byose twagezeho iriya filimi ikwiye kuza ngo ibitwambure, idusubize mu icuraburindi, ntabwo dukwiye kubyemera kandi ibyo bintu ntabwo byikoze, hari ubuyobozi, hari Perezida wa Repubulika, hari inzego z’ubutegetsi zindi, hari guverinoma, hari Inteko Ishinga Amategeko, hari imitwe ya politiki”.

Umwaka ushize, Ishyaka rya PDC ryamaganiye kure ijambo Perezida Jakaya Kikwete wa Tanzaniya yatangaje avuga ko u Rwanda rusabwa gushyikirana n’umutwe wa FDLR ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu kwamagana filimi "Rwanda’s untold story", ishyaka PDC ryunze mu ntero y’Abanyarwanda benshi basaba ko BBC yasaba imbabazi.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages