Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru cyabereye mu Mujyi wa Palma. Ni agace gatekanye kuva Inzego z’Umutekano z’u Rwanda zakageramo zikirukana ibyihebe.
Ati “Navuga ko mu mezi atandatu, arindwi, umunani ashize, ntabwo twashoboraga kuba turi uko tumeze uyu munsi. Ubu twumva dutekanye neza, abaturage baragenda aho bashaka nta nkomyi, rero ni byo igihugu gikeneye, ni byo intara yacu ikeneye n’Isi muri rusange.”
Tauabo yasobanuye ko mu minsi ya mbere ubwo ibyihebe byateraga iyi ntara, abantu batamenye ko aribyo kuko babifataga nk’ibikorwa bisanzwe byo guhungabanya umutekano bitazigera bigera aho byageze.
Ati “Kuva tariki 5 Ukwakira 2017 ubwo bateraga, hashize umwaka batongeye gutera, abaturage nta kibazo bafite. Nyuma y’imyaka ibiri, twatangiye kubona abantu bari kubura umutekano, batabasha kugenda nk’uko bisanzwe, ikibabaje dutangira kumva ko ibyihebe biri kwica no gushimuta [...] Kugeza ubu ntabwo nakubwira icyo bashakaga muri iyi ntara.”
Kimwe mu bibazo umuntu yibaza ni aho inzego z’umutekano zari ziri mu gihe ibyihebe byibasiye iyi ntara byari biri kwisuganya. Bamwe bavuga ko habayeho uburangare bwa leta, ko iyi ntara yari yaratereranywe ititabwaho ku buryo byatumye yibasirwa bene aka kageni.
Ibikorwa bya Ansar al-Sunnah, abaturage bo muri Mozambique bita ‘Al-Shabaab’, byatangiye gufata indi ntera mu mpera za 2020 n’intangiriro za 2021. Byageze iki gihe umaze kwigarurira uturere dutanu mu tugize Cabo Delgado.
Ibyihebe byo muri uwo mutwe byibasiraga abasivili, bikabica bibaciye imitwe ndetse bikanatwika sitasiyo za Polisi. Ibi bitero byahitanye abaturage 3000 mu gihe abarenga ibihumbi 800 bavuye mu byabo ndetse byinshi mu bikorwa by’iterambere birahagarara kubera umutekano muke.
Tauabo asobanura ko bimugoye kuba yasobanura icyatumye iyi ntara yibasirwa. Muri icyo gihe yari Meya, ntabwo yari yakabaye Guverineri.
Ati “Ingabo zacu zakoze ibishoboka icyo gihe ariko byafatwaga nk’aho ari ibitero bya hato na hato ariko bagenda bihuza birangira babaye nk’ibyihebe. Ibitero byatangiriye muri Mocimboa da Praia mu Ukwakira 2017. Ubwo ibyihebe byatangiraga kugaragaza ko ari ibyihebe, nari hano muri Palma, nari meya.”
“Byari ibihe bigoye cyane, ariko twabashije kurinda abaturage, ingabo zacu zakoraga akazi kazo, kandi icyo gihe icyo nabonye ni uburyo twabashije kurinda abaturage tukabashyira ahantu hatekanye.”
Asobanura ko mu 2020 yabaye Guverineri, ko ubunararibonye yavanye muri Palma bwamufashije kuba yafasha abaturage b’ahantu hose hagezweho n’ibitero.
Ati “Abaturage bavanywe mu Majyaruguru na Rwagati muri Cabo Delgado, bajyanwa mu Majyepfo [...] icyo nakuyemo ni uko abaturage batigeze bumva ko bari bonyine.”
Nyuma y’aho Inzego z’umutekano z’u Rwanda zirukaniye ibyihebe, zikabikura mu turere zigenzura, byahise byimukira mu bice bigenzurwa n’Ingabo za SADC mu turere turimo Macomia.
Uduce tugenzurwa n’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda turimo Palma, Mocimboa da Praia, Quionga, Afungi, Mbau, Pundanhar n’ahandi. Ingabo za SADC zo zahawe ibice bya Nandage, Mwidumbe, Macomia, Meluco, Mueda n’ahandi.
Uyu muyobozi yavuze ko igikwiriye gushyirwamo imbaraga ari uko amahoro amaze kugaruka asigasirwa, gusa nabyo ari urugendo rurerure.
Ati “Iyo uri mu ntambara, hanyuma ukabona amahoro, icyo uba ushaka ni uko ayo mahoro aramba. Ubu rero kuko dufite uyu mutuzo, icyo navuga ni uko buri wese mu byo akora, nkatwe b’abaturage tuba twumva ibi bimeze neza, ariko abafite imishinga itandukanye, bo bakeneye byinshi kugira ngo bumve ko batekanye.”
TotalEnergies ni imwe muri sosiyete zifite imishinga ikomeye muri iyi Ntara ya Cabo Delgado. Yashoye imari mu mushinga wo gutunganya Gaz witwa LNG uri Afungi mu Ntara ya Cabo Delgado.
Aho ifite ibikorwa ni nkengero y’Inyanja y’Abahinde, yahashoye imari mu mushinga wo gutunganya Gaz ihaboneka. Ni umushinga washowemo asaga miliyari 20 z’Amadolari ariko ashobora kwiyongera akagera kuri Miliyari 50$.
Yimuye abaturage benshi bari batuye hafi aho, ibubakira inzu zigezweho ahitwa Quitunda hanyuma yo yubaka inzu zizajya zikorerwamo n’abakozi bayo ndetse ishyira n’imbibi mu cyanya cyayo.
Gusa ubwo ibyihebe byateraga iyi ntara, uyu mushinga uri muri imwe yahagaze. Guverineri Valige Tauabo asobanura ko hari icyizere ko mu minsi mike ibikorwa bizongera gusubukurwa.
Ati “Mu karere kacu, ibikorwa byinshi byasenywe n’ibyihebe, bimwe ntabwo birasanwa. Ibyo bivuze ko abakozi bamwe batanga serivisi ku baturage badahari, kandi buriya buri serivisi yunganira izindi […] Twizeye ko umushinga [wa Total] uzatangira mu gihe cya vuba”
Uyu muyobozi asobanura ko leta n’abaturage bishimiye imikoranire iri hagati y’abasirikare b’u Rwanda na Mozambique kandi ko bibafasha mu bikorwa byabo bya buri munsi.
Ati “Niba uvuye muri Pemba, kugira ngo ugere Palma, ugomba kunyura Mecúfi, ukanyura Ancuabe, Macomia, Mocimboa da Praia kugera ugeze Palma. Uturere dutandatu nitwo ugomba kunyuramo.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!