Ibi Minisitiri Biruta yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Gicurasi 2022 mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, cyibanze ku mubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo umaze iminsi utifashe neza.
Ni ikiganiro kibaye nyuma y’iminsi mike u Rwanda rutangiye gushinja Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubushotoranyi biturutse ku bisasu ingabo z’icyo gihugu ziherutse kurasa mu Karere ka Musanze bigakomeretsa abaturage ndetse bigasenya n’ibikorwaremezo birimo inzu.
U Rwanda kandi ruherutse gushinja ingabo za RDC gushimuta abasirikare barwo babiri zifatanyijwe n’umutwe w’iterabwoba, FDLR ugizwe ahanini n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Biruta, yavuze ko ubu hari kuba ibiganiro byo kurebera hamwe uburyo impande zombi zakumvikana mu mahoro.
Ati "Ibiganiro byaratangiye, mwumvise ko ejo Perezida Macky Sall yavuganye na Perezida wacu, yanavuganye na Perezida Tshisekedi, ntekereza ko na Perezida wa Angola arimo kugerageza kubavugisha. Twizeye ibi biganiro n’uburyo bw’akarere bwashyizweho ndetse na AU."
Yavuze ko mu gihe inzira y’ibiganiro yaba yanze ndetse RDC igakomeza kugaragaza ubushotoranyi byaba ngombwa ko n’ingabo z’u Rwanda zirwanaho.
Ati “Gutera ibisasu nibikomeza, abasirikare bafashwe nibatarekurwa tuzakora iki? Icyo navuze kandi n’uyu munsi nabivuze, dufite inshingano zo kurinda abaturage bacu no kurinda imipaka y’igihugu cyacu."
"Igihugu iyo gitewe kiritabara, biravuga ngo bikomeje ntabwo twakomeza ngo twicare dutegereze ko abaturage bacu bahora baraswa buri munsi, ushatse aze ashimute abo ashatse bose, kandi mu byo navuze mu nama y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika i Malabo, navuze neza ko dufite uburenganzira bwo gusubiza byo kwirwanaho, igihe dutewe.”
Yakomeje avuga ko “Icyo twifuza ni uko ibyo bikorwa byahagarara, turifuza ko bariya basirikare barekurwa, ariko ubwo ibitero bikomeje, umutekano w’igihugu cyacu ugakomeza kubangamirwa, twaba dufite uburenganzira bwo kwirwanaho kandi muzi neza ko ubushobozi turabufite.”
Mu gihe u Rwanda rukomeje gushinja RDC ubushotoranyi, iki gihugu na cyo kivuga ko u Rwanda narwo rushyigikiye umutwe wa M23 umaze iminsi warubuye imirwano.
Ku bijyanye n’ibi birego, Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukularinda aherutse gutangaza ko M23 ari ikibazo bwite cya Congo ikwiye gukemura aho kubigereka ku baturanyi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!