Mu bigaragara usanga ibibuga by’umupira w’amaguru ari byinshi ugereranyije n’indi mikino, wareba n’uburyo leta iwutera inkunga bitandukanye n’indi mikino. Abakunzi b’indi mikino bakibaza icyo bashingiraho, bibanda cyane ku mupira w’amaguru.
Bugingo Emmanuel umuyobozi ushinzwe imikino muri minisiteri y’umuco na Siporo, MINISPOC si ko abibona. Avuga ko biterwa n’ukuntu ubuyobozi bw’umupira w’amaguru bukora neza ku ruhando mpuzamahanga kurusha indi mikino.
Abajijwe ku kuba mu Rwanda, nta bibuga byinshi bihari by’indi mikino byubatswe na minisiteri y’umuco na siporo, Bugingo yabwiye IGIHE ko indi mikino idakenera ibibuga byinshi nk’uko umukino w’umupira w’amaguru bigenda.
Abajijwe ku kuba umupira w’amaguru ushyirwamo amafaranga mesnshi kandi ntibitange umusaruro nk’uko bikwiye, Bugingo yasubije ko amafaranga batanga atari ayo kugura intsinzi, ahubwo ari ayo kugira ngo bategure abakinnyi, bityo rero ngo minisiteri iba yakoze ibishoboka byose.
Bugingo akomeza avuga ko ubukene nabwo ari kimwe mu bintu bituma ibibuga byo mu yindi mikino bitubakwa; aho yatanze urugero rw’ukuntu kugeza magingo aya batarabona ubushobozi bwo kubaka stade y’i Gahanga, kandi ngo hari kuzaba harimo n’inzu y’imikino (gymnase) ya basketball, volleyball ndetse na handball.
Yagize ati:” Erega niwumva MINISPOC, ujye wumva leta! Ubushobozi buri muri leta nibwo butuma dukora ikintu runaka.[…]”
Bugingo yanongeyeho ko n’indi mikino itandukanye bayifasha, agatanga urugero rw’ukuntu bubakiye ikipe y’amagare ikigo yitorezamo i Musanze, n’ikipe y’isiganwa ku maguru nayo ngo imaze kugurirwa inzu yihariye i Gicumbi.



















TANGA IGITEKEREZO