00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntabwo wahora urobera umuntu ifi ahubwo wamwigisha uko yayirobera-Mgr Kambanda

Yanditswe na

Besabesa M.Etienne

Kuya 25 May 2015 saa 01:36
Yasuwe :

Museyeri wa Diyoseze Gatolika ya Kibungo Kambanda Antoine avuga ko abakirisitu ba Kiliziya Gatolika hamwe n’abandi bagenzi babo bigishijwe uko bakwiteza imbere binyuze mu kwishyira hamwe mu rwego rwo kubafasha kugira ubushobozi bwo kwitunga ndetse bakaba banafasha abandi aho guhora ari umutwaro ku gihugu.

Mu mahugurwa yari amaze iminsi itatu abera mu Karere ka Ngoma yahuje inzego zihagarariye abandi muri Caritas Paruwasi ya Kibungo akaba yari yitabiriwe n’abahagarariye ishami ryita ku buzima, iterambere, ibibina bivuguruye ndetse n’imibereho myiza n’ubutabazi.

Abahuguwe bibukijwe inshingano bahawe ndetse n’uruhare rwabo mu gukomeza gushishikariza abo bahagarariye kwiteza imbere.

Mu byo bahuguriwe harimo n'icunga mutungo

Abahuguwe nyuma y’ibibiganiro biyemeje kujya gushyira mu bikorwa amasomo bahawe kandi ngo bagiye kuyasangiza bagenzi babo baje bahagarariye kugira ngo barusheho kugera ku iterambere.

Padiri Oscar Rugimbura uhagarariye Cartas diyoseze ya Kibungo avuga ko ubumenyi bahawe buje bwiyongera ku yandi mahugurwa bahabwa abafasha kugira uruhare mu gufashanya mu bikorwa bitandukanye bakora birimo ubuhinzi, ubworozi ndetse n’ibibina bivuguruye, bakamenya n’uko bacunga umutungo wabo, byose bigamije kugira ngo bagire ubuzima bwiza.

Musenyeri Antoine Kambanda umushumba wa Diyoseze Gatolika ya Kibungo avuga ko ubumenyi bahawe bizeye ko buzabagirira akamaro.

Ati ”Twabigishije uko bakomeza kwibeshaho bakagera ku iterambere. Ntabwo umuntu wahora umuha ibyo kurya yicaye gusa, ntabwo umuntu wajya umurobera ifi buri munsi, ahubwo ugomba kumwigisha uko ya yirobera ndetse na we akagira uruhare mu kuba yakwifasha ndetse akanafasha abandi aho guhora ari umutwaro ku gihugu.”

Musenyeri Kambanda akomeza avuga abahuguwe nibakoresha neza ubumenyi bahawe, bizafasha gutera imbere kw’abanyarwanda benshi bakigaragara mu cyiciro cy’ubukene.

Musenyeri Antoine Kambanda, Umushumba wa Diyosezi Gaturka ya Kibungo

Besabesa M.Etienne


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages