00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntabwo wakwibohora usabiriza: Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 4 July 2023 saa 03:19
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yasabye Abanyarwanda gushyigikira ingamba z’iterambere zashyizweho agaragaza ko kwibohora nyako ari uguhashya ubukene kuko utakwibohora usabiriza.

Dr Ngirente yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Nyakanga 2023 ubwo yifatanyaga n’abatuye Akarere ka Rubavu kwizihiza imyaka 29 ishize u Rwanda rwibohoye.

Ni na bwo hatashywe umudugudu w’icyitegererezo wa Rugerero watujwemo imiryango 142 yiganjemo abatishoboye babaga mu manegeka ndetse n’abandi batari bafite aho baba.

Minisitiri w’Intebe yafashe mu mugongo abaturage ba Rubavu bagizweho ingaruka n’ibiza byibasiye Intara y’Iburengerazuba n’Amajyaruguru muri Gicurasi uyu mwaka, bigahitana ubuzima bw’abasaga 130.

Ati "Muharanire gukomeza kwiyubaka, Guverinoma y’u Rwanda izakomeza kubaba hafi kugira ngo mukomeze guhangana n’ingaruka."

Yavuze ko kuri uyu munsi wo kwibohora, Abanyarwanda bakwiriye guharanira iterambere kuko ari cyo gisobanuro cyo kwigira.

Ati "Ntabwo wakwibohora usabiriza, kwibohora harimo urugendo rwo kugenda twigira nk’igihugu. Ni yo mpamvu buri mwaka umunsi nk’uyu duteranira hamwe tukizihiza ibyo igihugu cyacu cyagezeho mu kwiteza imbere."

Ibyo yavuze ko bizajyana no gufata neza ibikorwaremezo byubakirwa abaturage kandi bikabyazwa umusaruro.

Ati "Mboneyeho gusaba abatujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Rugerero gufata neza iyi mpano y’Umukuru w’Igihugu amazu duhabwa tukayafata neza ntituyagurishe kandi ntituyasenye ahubwo akatubeshaho neza n’imiryango yacu".

Yakomeje agira ati "Ibikorwa byatashywe uyu munsi twiyemeze kubifata neza, niba ari umuhanda wubatswe tuwurinde icyawangiza cyose, niba ari ivuriro, ibitaro tubirinde, ishuri twoherezemo abana."

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude yasabye ubuyobozi bw’inzego z’ibanze guteganya ingengo y’imari yunganira abaturage mu gufata neza ibikorwaremezo bubakirwa, kugira ngo bitange umusaruro biba byitezweho byubakwa.

Musabyemariya Christine watujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Rugerero, yashimye ko yakuwe mu bukode we n’umuryango we, akaba yizeye ko ubuzima bwabo bugiye guhinduka.

Ati "Nabagaho mu buzima bukomeye bwo gukodesha nabwo bingoye ariko ndashimira Perezida wa Repubulika wadutekerejeho akaduha aho kuba. Inzu yaduhaye ni nziza irimo ubwogero, ubwiherero bicaraho, televiziyo, ibitanda bitatu na gaz."

"Ubuzima buzashoboka cyane kuko nka ya mafaranga nakodeshagamo hazajya habonekamo ibyo kurya n’ubundi buryo bwo kwizigama."

Ibikorwaremezo bijyanye n’umunsi wo kwibohora byatashywe hirya no hino mu gihugu byatwaye miliyari zisaga 122 Frw, bikaba birimo imidugudu yo guturamo, imihanda, ibiraro, amavuriro n’ibindi.

Minisitiri w'Intebe yasabye abaturage gukora cyane kuko kwibohora bijyana no kwigira
Minisitiri w'Intebe Ngirente (ibumoso) na Minisitiri w'Ingabo, Marizamunda Juvenal bashimira itorero ryari rimaze gususurutsa abitabiriye
Minisitiri w'Ingabo, Marizamunda Juvenal akurikiranye uyu muhango
Abanyamadini n'abandi bayobozi bitabiriye uyu muhango
Minisitiri Musabyimana yasabye abayobozi gufasha abaturage kwita ku bikorwa remezo bahawe
Abatuye i Rubavu bashimye uburyo bafite umutekano
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Musabyimana Jean Claude ni umwe mu bayobozi bari bitabiriye
Nyirahabimana Liberata yatanze ubuhamya bw'uburyo yiteje imbere abifashijwemo n'ubuyobozi
Umuhanzi Senderi International Hit yasusurukije abitabiriye
Itorero La Jeunesse Nouvelle risusurutsa abitabiriye uyu muhango
Aha Minisitiri w'Intebe yasobanurirwaga iby'izi mboga zahinzwe n'abaturage bo mu Mudugudu wa Rugerero
Aka gakiriro kubatswe mu Mudugudu wa Rugerero kitezweho kuba isoko y'umurimo ku rubyiruko
Mu mudugudu wa Rugerero hateganyijwe hegitari zisaga enye zo guhingaho imboga n'imbuto
Umudugudu wa Rugerero utuwe n'imiryango 142 yahoze ituye nabi
Uyu mudugudu wubatswe mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu
Minisitiri w'Intebe yasabye ko izi nkoko zitabwaho zigafasha abaturage kurwanya imirire mibi no kwikenura
Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente yasuye abakorera mu gakiriro kubatswe mu Mudugudu wa Rugerero
Minisitiri ushinzwe ibikorwa by'ubutabazi, Madamu Kayisire Solange yifatanyije n'abanya-Rubavu kwizihiza umunsi wo Kwibohora
Ibyishimo byari byose kuri aba baturage
Bamwe mu rubyiruko rwatujwe mu mudugudu wa Rugerero batangiye kwihangira umurimo, bakora inkweto
Akanyamuneza kari kose ku batuye Rubavu ubwo bizihizaga imyaka 29 u Rwanda rumaze rubohowe
Buri nzu yatanzwe irimo ubwiherero bwa kijyambere
Aha Minisitiri w'Intebe yaganiraga n'umwe mu barezi bigisha abana bo mu Irerero
Inzu zahawe abaturage zirimo ibikoresho by'ingenzi nk'ibitanda
Inzu zatanzwe harimo izifite ibyumba bibiri n'uruganiriro n'izifite icyumba kimwe n'uruganiriro, hakiyongeraho igikoni n'ubwiherero
Irerero ryubatswe muri uyu mudugudu rifite ubushobozi bwo kwakira abana 150
Izi nkoko ni iza koperative y'abatujwe mu mudugudu wa Rugerero
Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente n'abandi bayobozi basuye irerero ryubatswe muri uyu mudugudu
Visi Perezida wa Sena, Nyirasafari Esperance ni umwe mu bayobozi bitabiriye
Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga yitabiriye ibirori byo kwizihiza Kwibohora ku nshuro ya 29
Ubwo Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yatemberezwaga ibikorwa bitandukanye byubatse mu mudugudu wa Rugerero

Amafoto: Darcy Igirubuntu

Video : Sage Igena


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages