Dr Ngirente yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Nyakanga 2023 ubwo yifatanyaga n’abatuye Akarere ka Rubavu kwizihiza imyaka 29 ishize u Rwanda rwibohoye.
Ni na bwo hatashywe umudugudu w’icyitegererezo wa Rugerero watujwemo imiryango 142 yiganjemo abatishoboye babaga mu manegeka ndetse n’abandi batari bafite aho baba.
Minisitiri w’Intebe yafashe mu mugongo abaturage ba Rubavu bagizweho ingaruka n’ibiza byibasiye Intara y’Iburengerazuba n’Amajyaruguru muri Gicurasi uyu mwaka, bigahitana ubuzima bw’abasaga 130.
Ati "Muharanire gukomeza kwiyubaka, Guverinoma y’u Rwanda izakomeza kubaba hafi kugira ngo mukomeze guhangana n’ingaruka."
Yavuze ko kuri uyu munsi wo kwibohora, Abanyarwanda bakwiriye guharanira iterambere kuko ari cyo gisobanuro cyo kwigira.
Ati "Ntabwo wakwibohora usabiriza, kwibohora harimo urugendo rwo kugenda twigira nk’igihugu. Ni yo mpamvu buri mwaka umunsi nk’uyu duteranira hamwe tukizihiza ibyo igihugu cyacu cyagezeho mu kwiteza imbere."
Ibyo yavuze ko bizajyana no gufata neza ibikorwaremezo byubakirwa abaturage kandi bikabyazwa umusaruro.
Ati "Mboneyeho gusaba abatujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Rugerero gufata neza iyi mpano y’Umukuru w’Igihugu amazu duhabwa tukayafata neza ntituyagurishe kandi ntituyasenye ahubwo akatubeshaho neza n’imiryango yacu".
Yakomeje agira ati "Ibikorwa byatashywe uyu munsi twiyemeze kubifata neza, niba ari umuhanda wubatswe tuwurinde icyawangiza cyose, niba ari ivuriro, ibitaro tubirinde, ishuri twoherezemo abana."
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude yasabye ubuyobozi bw’inzego z’ibanze guteganya ingengo y’imari yunganira abaturage mu gufata neza ibikorwaremezo bubakirwa, kugira ngo bitange umusaruro biba byitezweho byubakwa.
Musabyemariya Christine watujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Rugerero, yashimye ko yakuwe mu bukode we n’umuryango we, akaba yizeye ko ubuzima bwabo bugiye guhinduka.
Ati "Nabagaho mu buzima bukomeye bwo gukodesha nabwo bingoye ariko ndashimira Perezida wa Repubulika wadutekerejeho akaduha aho kuba. Inzu yaduhaye ni nziza irimo ubwogero, ubwiherero bicaraho, televiziyo, ibitanda bitatu na gaz."
"Ubuzima buzashoboka cyane kuko nka ya mafaranga nakodeshagamo hazajya habonekamo ibyo kurya n’ubundi buryo bwo kwizigama."
Ibikorwaremezo bijyanye n’umunsi wo kwibohora byatashywe hirya no hino mu gihugu byatwaye miliyari zisaga 122 Frw, bikaba birimo imidugudu yo guturamo, imihanda, ibiraro, amavuriro n’ibindi.
Amafoto: Darcy Igirubuntu
Video : Sage Igena


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!