00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntarama: COPEDU Ltd yoroje inka abapfakazi ba Jenoside batishoboye

Yanditswe na

Jean Claude Ntawitonda

Kuya 30 June 2013 saa 10:00
Yasuwe :

Koperative yo kubitsa no kuguriza Duterimbere - COPEDU Ltd yahaye abapfakazi inka eshanu zifite agaciro ka miliyoni hafi eshatu z’amafaranga y’u Rwanda bo mu Murenge wa Ntarama.
kuri uyu wa gatandatu taliki ya 29 Kamena 2013 COPEDU Ltd nyuma yo gusura urwibutso rwa Ntarama rushyinguwemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi basaga ibihumbi bitandatu (6000), bashyikirije inkunga bageneye abapfakazi batanu bo mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera inka kuri buri wese.
Abakozi (…)

Abakozi ba COPEDULtd nyuma yo kunamira inzirakarengane zishyinguye ku rwibutso rwa Ntarama, berekeje mu Mudugudu wa Rwangara, ahatuye abapfakazi bari bageneye kuremera, babaha inka. Mukamanzi Florida ndetse na bagenzi be bahawe inka, bishimiye cyane COPEDU yabatekereje ikaba ibahaye n’uburyo bwiza bwo kwigira.

Mukamanzi yagize ati “Inka duhawe ni ikimenyetso cyiza cyane kitugaragariza ko Abanyarwanda bagifite umutima utabara, kandi nizera ko kuva ubu tutakibarizwa mu batishoboye kubera duhawe inka.”

Sano Anselme, Umuyobozi wungirije w’Inama y’Ubutegetsi ya COPEDU Ltd yashimangiye ko ubufasha batanze bufite umusaruro urambye, bityo anashishikariza aborojwe kwita ku matungo yabo neza kugira ngo bazoroze n’abandi.

Sano yagize ati “Turashaka ko ubutaha mwazadutumira mutubwira ko hari abandi mwakuye mu batishoboye biturutse ku cyororo muzakura kuri izi nka.”

Abakozi ba COPEDU Ltd banatanze inkunga y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150 yo gufasha kubungabunga ibimenyetso by’umwimerere biri mu rwibutso rwa Ntarama bigaragaza neza amateka mabi u Rwanda rwayuzemo.

Abakozi ba COPEDU basobanurirwa amateka y'Urwibutso rwa Ntarama
Bashyikiriza inkunga urwibutso rwa Ntarama
Abahawe inka bazishyikirizwa n'abakozi ba COPEDU Ltd

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages