00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntawe ugikubitwa n’umugabo - Amashimwe y’abagore b’i Ngoma kuri Paul Kagame wa FPR-Inkotanyi

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 26 June 2024 saa 11:46
Yasuwe :

Abagore bo mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Rurenge bavuze ko zimwe mu mpamvu zizatuma batora Umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ari uko yakuyeho ikandamizwa ku bagore bakareka gukubitwa n’abagabo kuburyo kuri ubu abagore bose batuje kandi batekanye.

Ibi babivuze kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Kamena 2024 ubwo Abakandida Depite b’Umuryango wa FPR-Inkotanyi biyamamarizaga mu Murenge wa Rurenge.

Uretse kwamamaza abakandida Depite, abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi banagaragaje ibigwi by’umukandida wabo ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Abagore bo muri uyu Murenge bavuze ko impamvu bazamutora harimo kuba yarabarinze inkoni z’abagabo zatumaga bahukana buri munsi.

Ntabanganyimana Marie Grace yagize ati “Ndashimira Paul Kagame watumye tutagikubitwa n’abagabo, akaba yaradushyize ku iterambere tukaba twaribohoye natwe tukaba turi mu nzego zose uhereye hasi kugeza mu nzego zo hejuru. Mbere abagabo bahoraga bakubita abagore tukahukana tugahora mu kirere ariko ubu nta mugore ugikubitwa ubu turatuje turatekanye.”

Ntabanganyimana yavuze ko kuri ubu asigaye ahinga akabona amafaranga, akayakoresha yiteza imbere aho asigaye akorana n’Ibimina kuburyo iterambere ry’urugo rwe arigiramo uruhare.

Mujawimana Denyse we yishimiye ko begerejwe iterambere kuva ku kuba abana babo biga neza kandi ntibishyure kugeza ku kuba umugore yarahawe ijambo atagikubitwa nka kera.

Ati “Nta mugore ugikubitwa ubu twiteje imbere mu buhinzi no mu bworozi nta muntu ukibangamire undi ngo ni uko ari umugore cyangwa umugabo. Ubu twahawe uburenganzira ntabwo tugikandamizwa, ntabwo tugikubitwa n’abagabo iyo hari n’umugore ukubiswe ubuyobozi bw’inzego z’ibanze butugeraho bukaturenganura.”

Nyiransabimana Esperance yavuze ko nta kindi kintu asaba Paul Kagame kuko ngo ibyo yamugejejeho abizi kandi abona bihagije, yavuze ko mu matora agiye kuza azamushyigikira kuko yasubije abagore agaciro.

Ati “Mbere abagore twarakubitwaga cyane, tukahukana. Ubu rero kubera iterambere rya Paul Kagame nta mugore ugikubitwa,iyo hagize ubikinisha barabahana. Uko biri umugore yagize uburenganzira mu muryango we kuburyo ari ibyo gushimira Paul Kagame.”

Chairman wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Ngoma, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, yasabye abanyamuryango bose gutora umukandida wabo kugira ngo basigasire ibyagezweho ndetse banabashe kubaka ibindi byinshi mu myaka iri imbere.

Yavuze ko kubera ubuyobozi bubi bwari mu Rwanda wasangaga hari ibyiciro bayri byarahejwe birimo abagore, abafite ubumuga n’abandi benshi byose bikaba byarakuweho na FPR-Inkotanyi.

Ati “Abagore rero bavuga bati ntitugikubitwa, nibyo kuko wasangaga muri icyo gihe bahora bakubitwa ariko umuryango wa FPR-Inkotanyi ubikuraho hamwe na Chairman wacu. Icyo dusaba abanyamuryango bacu bose n’inshuti zacu ni uko bamutora kandi bagakomeza kumushyigikira.”

Biteganyijwe ko mu ntangiriro z’icyumweru gitaha tariki ya 2 Nyakanga 2024, Umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame aribwo azasura abanyamuryango b’Akarere ka Ngoma na Kirehe.

Chairman wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Ngoma, Mapambano Nyiridandi yavuze ko iterambere igihugu cyagezeho kubera ubuyobozi bwiza nibakomeza kubutora riziyongera
Abagore bo mu Murenge wa Ngoma bishimira ko batagikubitwa n’abagabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages