00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntawe ukibikora ngo yiregure ngo sinjye njyenyine yahaye – Minisitiri Uwizeyimana aburira abatera abana inda

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 21 November 2018 saa 06:38
Yasuwe :

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode, yasabye inzego z’ibanze n’Ubugenzacyaha guhagurukira abatera abana inda, ashimangira ko nta we ukwiye kubikora ngo ntabiryozwe.

Yabigarutseho kuri uyu wa 20 Ugushyingo ubwo yari mu Karere ka Musanze, mu gikorwa cyo kumenyekanisha Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.

Yabwiye abayobozi b’Intara y’Amajyaruguru ko igikenewe atari ukugaragaza imibare y’abana basambanyijwe cyangwa batewe inda, ahubwo ari ugushyira mu bikorwa ingamba zigamije kubirwanya.

Yagize ati “Ntabwo igikenewe cyane ari umubare w’aba bana gusa, hakenewe ingamba zifatika zo kubirwanya n’abakora ibyo bakamenyekana, kandi ubu biroroshye, ntawe ukibikora ngo yiregure ngo sinjye njyenyine yahaye.”

“Ikiriho ni uko amategeko yavuguruwe, iyo ukoze icyaha uba wiyahuye, uko byagenda kose se w’umwana azajya amenyekana hifashishijwe uburyo bwo gupima ibimenyetso bya DNA. Amahitamo ni abiri: kureka icyaha burundu cyangwa gufungwa burundu. Inama nabagira ni ukureka icyaha burundu.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianny avuga ko ikibazo cy’abana baterwa inda gifite indi ntera mu iyi ntara, ariko ababikora batangiye gukurikiranwa.

Yagize ati “Mu myaka ibiri ishize tumaze gufata abagabo 156 bakurikiranyweho iki cyaha, n’ubwo umubare wabo ukiri muto ugereranyijwe n’abahuye n’iki kibazo, ariko iperereza ryo riracyakomeje. Turasaba ubufatanye ku nzego zose kugira ngo abakoze ayo marorerwa bose babiryozwe.”

Bamwe mu baturage batuye muri iyi Ntara nabo bemeza ko iki kibazo cyugarije abangavu, ugasanga kibabuza amahirwe arimo no gukomeza amashuri yabo.

Mporanyenabo Augustin yagize ati “Mfite umwana w’umukobwa watwaye inda afite imyaka 17, iki ni kibazo kitwugarije kandi gihangayikishije. Nk’ubu uwanjye ntarasubira ku ishuri kuko umwana akiri muto, aba afite n’ipfunwe ryo gusubira mu rungano yitwa umubyeyi.”

Akimanimpaye Marie Anne we yagize ati “Ubu umubyeyi wese ufite umwana w’umukobwa umutima ntuba uri hamwe, ubona avuye mu rugo ugasigara ufite ubwoba bw’icyo azana. Nihashakwe ingamba zihariye naho ubundi urugamba rurakaze.”

Imibare y’Intara y’Amajyaruguru igaragaza ko mu myaka ibiri ishize, abana b’abakobwa bagera ku 2650 abo batewe inda, mu gihe akarere kaza ku isonga mu kugira abana benshi batewe inda ari Musanze ifite 724.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutabera, Uwizeyimana Evode yasabye abayobozi mu Ntara y'Amajyaruguru guhangana n'ikibazo cy'abana b'abakowa bagiterwa inda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages