00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntibikwiye ko hirya no hino ku isi bakomeza kwicana nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na

Florence Kankwanzi

Kuya 23 August 2014 saa 06:31
Yasuwe :

Umunyamabanga Mukuru w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Buyapani avuga ko bibabaje kubona ubwicanyi bugikomeje kubera hirya no hino ku isi nko mu Burasirazuba bwo hagati ndetse no mu Burusiya na Ukraine nyuma ya Jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Ubwo yari amaze gusura urwibutso rwa jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda ruri ku Gisozi Hon. Asahiko Mihira yavuze ko amahano nk’ayo atari akwiye kongera kubaho ukundi.
Yagize ati “Ndizera ko ibintu nk’ibi bitazongera kubaho ukundi ku isi, ariko (…)

Umunyamabanga Mukuru w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Buyapani avuga ko bibabaje kubona ubwicanyi bugikomeje kubera hirya no hino ku isi nko mu Burasirazuba bwo hagati ndetse no mu Burusiya na Ukraine nyuma ya Jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ubwo yari amaze gusura urwibutso rwa jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda ruri ku Gisozi Hon. Asahiko Mihira yavuze ko amahano nk’ayo atari akwiye kongera kubaho ukundi.

Yagize ati “Ndizera ko ibintu nk’ibi bitazongera kubaho ukundi ku isi, ariko ikibabaje ni ukumva amakuru aturuka mu Burasirazuba bwo hagati aho abantu bicana ubutitsa ndetse no mu Burusiya na Ukraine ahitwa ko ari muri sosiyete zateye imbere bari mu kaga k’ibintu nk’ibyo”.

Abayapani bunamiye inzirakarangane

Amaze kwibonera n’amaso ibimenyetso bigaragaza jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda na none yagize ati:

“Ndumva ntakaje icyizere nari mfitiye muntu kubera ko ubusanzwe tugomba kubaho mu mahoro rero iyo hari ikibaye hagapfa umuntu n’iyo yaba ari umwe birababaza, ibaze rero abangana gutya”.

Icyakora n’ubwo Hon. Asahiko Mihira yababajwe n’ibyo yabonye, yavuze ko iyo usuye u Rwanda ubona hari byinshi rwakoze mu kwiteza imbere ari yo mpamvu ngo bazakomeza gufatanya n’u Rwanda n’abaturage barwo ngo iyo ntambwe ikomeze ishimangirwe.

Bari baherekejwe na Ambasaderi Muligande

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buyapani Charles Murigande wari uherekeje izo ntumwa za rubanda n’abo bari kumwe yavuze ko iyo abantu basuye urwibutso rwa jenoside bituma babona aho igihugu cyavuye n’aho kigeze.

Ati “Iyo uje ukajya mu mahoteli akomeye, ukagenda mu mihanda myiza tumaze kubaka ntabwo umenya intambwe Abanyarwanda bateye uko ingana rero kuza gusura urwibutso bituma bamenya neza aho igihugu cyacu kivuye bigatuma banabona neza imbaraga, ubwitange Abanyarwanda bakoranye ngo bubake igihugu cyabo kandi bakacyubaka mu buryo bukirinda amateka mabi cyagize”.

Amb. Muligande kandi asanga nk’abantu kuza kureba ibyabaye mu Rwanda bituma barushaho kugira umurava ku giti cyabo wo kuba babirwanya ahantu hose bakumva bigiye kuba cyangwa birimo kuba ndetse bigatuma babona uburangare isi yagize mu gihe Abanyarwanda bapfaga bityo bakiyemeza ko batazongera kurangara mu gihe byaba ahandi.

Basobanuriwe amateka ya jenoside

Mu rugendo Izi ntumwa za rubanda zo mu Buyapani zirimo mu gihugu zasuye ibikorwa by’iterambere igihugu cyabo cyateye inkunga ngo bikorwe nk’ikiraro kiri kubakwa Rusumo, ishuri rya Tumba College of Technology n’ibindi.

Amabasaderi w’u Rwanda mu Buyapani asanga nk’intumwa za rubanda bazabwira abaturage babo ko inkunga batanze ku Rwanda yarugiriye akamaro.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages