00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntiducuruza amakosa- IGP Namuhoranye yavuze ku mpinduka za cameras zo ku muhanda (Video)

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 4 October 2023 saa 05:36
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Felix Namuhoranye, yavuze ko cameras zikomeje gushyirwa ku mihanda itandukanye mu gihugu zitagamije guhana abantu no kuba isoko y’amafaranga, ahubwo ari izigamije kubungabunga umutekano w’abakoresha umuhanda.

Yabitangaje ku wa Gatatu, tariki ya 4 Ukwakira 2023, mu kiganiro Polisi y’Igihugu n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, byagiye n’abanyamakuru.

Mu 2019 ni bwo Polisi y’u Rwanda yatangiye kwifashisha cameras zo ku muhanda, zigamije gutanga amakuru ku barengeje umuvuduko ugenwe ndetse bagahita bohererezwa n’ubutumwa bw’amande baciwe.

Izo cameras zimaze gushyirwa hirya no hino mu mihanda minini y’igihugu, mu rwego rwo kubungabunga umutekano.

IGP Namuhoranye yavuze ko abantu badakwiriye kumva ko izo cameras zishyirwa mu mihanda, zigamije guhana abanyamakosa no kwinjiza amafaranga mu isanduku ya Leta.

Ati “Cameras zaje ari igisubizo cy’ibibazo bimwe ariko si byose. Ubundi ikibazo nticyakabaye aho camera iri. Ubu turi gucapisha ibyapa byinshi bibwira Abanyarwanda aho cameras ziri. Ikigendererwa si uguhisha cameras, si no kugira ngo bakubwire ko utagomba kugenda buhoro aho iri, nuharenga wihute.”

Yakomeje agira ati “Icyo tugendereye ni ugukuraho urwo rujijo. Ntiducuruza amakosa, si cyo tugendereye. Nta cameras zikwiye guhishwa, ntizizanahishwe. Uwo muvuduko urahari na cameras zihari. Hari igihari ko iyo barenze cameras bavuduka ari na yo mpamvu amakosa menshi ari umuvuduko.”

IGP Namuhoranye yavuze ko abashoferi badakwiriye kumva ko mu gihe barenze cameras, baba babonye uruhushya rwo kugendera ku muvuduko urenze uwagenwe.

Ati “Ntabwo dushaka gushora Abanyarwanda mu muvuduko mu gihe barenze cameras. Turazigaragaza ariko tunazongere.”

Nubwo kuri ubu cameras zo ku muhanda zarebaga ibijyanye n’umuvuduko, IGP Namuhoranye, yavuze ko atari ko kazi kazo gusa, kuko ubu ziri kongererwa ubushobozi ngo zikore ibirenzeho.

Ati “Twahanye amakuru na sosiyete z’ubwishingizi, ubu système zacu zirakorana n’ibigo by’ubwishingizi, Rwanda Revenue Authority, Contrôle Technique dufitanye amakuru. N’umukandara iyo impanuka yabaye utawambaye bitera ibyago byinshi, na telefoni kuyivugiraho nabyo bitera impanuka.”

“Udafite ubwishingizi, camera izamenya ko imodoka iri kugenda nta bwishingizi, ko nyirayo ari kuvugira kuri telefoni, ko nta mukandara. Ibyo byose camera nibikusanya ikabiguha, uzitwara neza, uzagabanya umuvuduko.”

Polisi y’u Rwanda igaragaza ko cameras zo mu muhanda zafashije mu kugabanya impanuka zajyaga ziterwa n’umuvuduko ukabije.

IGP Namuhoranye yagaragaje ko akamaro ka cameras zo mu muhanda atari uguhana abanyamakosa

Video: Igena Sage Aggée


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages