Ntigurirwa ni umusore w’imyaka 32. Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye ari umwana ariko afite byinshi yibuka.
Mu gikorwa cyo gusobanurira urubyiruko amateka yaranze u Rwanda [Our Past] yatanze ubuhamya bw’ibyo yabonye muri icyo gihe n’ubuzima yanyuzemo.
Yavuze ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, se yishwe areba, abandi barimo ba nyirasenge bafatwa ku ngufu mbere yo kwicwa, nabwo abyumva.
Ibi byamuteye agahinda gakomeye ku buryo ubwo yatangiraga amashuri abanza yahoraga yigunze, kuko ibyo yabonye byari bitaramuvamo.
Iri shavu niryo ryashibutsemo ingazo atangira guhimba no gukina amakinamico ariko ashishikariza abanyarwanda ubumwe n’ubwiyunge.
Ntigurirwa yanashinze umuryango yise [Be The Peace] ugamije kwimakaza amahoro mu bantu no kurwanya ihererekanywa ry’urwango.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko guhera tariki 15 Mata kugera tariki 25 Nyakanga azaba ari mu rugendo rw’amaguru ruzenguruka ibice byose by’igihugu.
Uru rugendo rw’ibilometero 1000 ruzahera kuri Paruwasi ya Mibirizi uyu musore yarokokeyemo n’ahari inkambi ya Nyarushishi yahungiyemo, ubundi akomereze mu bice by’Intara y’Uburengerazuba, ahinguke mu Majyaruguru, afate Uburasirazuba, atunguke mu majyepfo, ahindukire asubira i Kigali.
Ntigurirwa avuga uru rugendo yarutekereje nk’uburyo bwo kongera kwibuka inzira y’umusaraba Abatutsi benshi baciye muri Jenoside yabakorewe mu 1994.
Ati “Abatutsi muri Jenoside babayeho mu buzima butandukanye. N’ubundi nsanzwe ndi umwanditsi w’ikinamico n’umukinnyi wazo, ndareba ni iki nashobora gukora ku buryo cyibutsa ingendo, umubabaro, Abatutsi baciyemo.”
Intego nyamukuru ngo ni ugutanga ubutumwa buhamagarira abantu bose kubiba amahoro muri bagenzi babo.
Ati “Urugendo rugamije guhamagarira abantu bo ku Isi kubiba amahoro ariko dufatiye ku ngero zimwe na zimwe z’abantu bagiye bahisha abatutsi muri Jenoside. Ni urugendo rwo guhamagarira abantu kuba amahoro kugira ngo Isi izabe nziza kurushaho.”
Biteganyijwe ko nibura buri munsi azajya akora urugendo rw’ibirometero 15 n’amaguru, akazajya agenda aganiriza abantu abonye ku mihanda, asure abarokoye Abatutsi anatere ibiti nk’ikimenyetso cy’ubuzima.
Ati “Buri munsi ntabwo twabaga dufite umwanya wo gutanga ubuzima, mu gihe abantu bahungaga, ibiti byarapfuye, byaratwitswe, abantu barishwe, inzu zirasenywa uyu munsi gutera igiti ni nk’urwibutso rwo kuvuga ngo nibura hari ubuzima buri gushibuka.”
Azafata amafoto n’amashusho atandukanye azifashihwa mu guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Azajya arara ku mashuri no ku nsengero bishushanya aho Abatutsi bagiye bahungira muri Jenoside. Ariko na none ni uburyo bwo kwibaza isomo abantu bahakura dore ko haganwa na benshi.
Kugeza ubu umunyamerika umwe ni wemeye kuzifatanya na Hypollite Ntigurirwa muri uru rugendo ndetse yamaze kugera no mu Rwanda. Hari abandi barindwi bazava mu Bwongereza n’abasanzwe baba mu Rwanda ariko bazakora igice.
Abatazabasha kwitabira uru rugendo bashyiriweho uburyo bwa kwandika amabaruwa arimo ubutumwa bifuza, akazamurikwa mu iserukuramuco Ubumuntu Arts Festival rizarangirana n’uru rugendo.



















TANGA IGITEKEREZO