Yabigarutseho mu Nama ya Biro Politiki y’Umuryango FPR Inkotanyi, yateranye kuri uyu wa 17 Nyakanga 2026.
Perezida Kagame yagaragaje ko hari ubwo usanga mu mibanire y’abantu cyangwa ibihugu usanga hari uruhande rumwe ruhora rutegereje ko urundi rugira ibyo ruruha cyangwa rurukorera.
Ati “No mu mibanire uko tubaho hagati yacu cyangwa hagati y’u Rwanda n’abandi, iyo ujya gufatanya n’abandi, urabanza wowe ukumva ikikurimo ufite, ni iki wowe utanga kugira ngo uhuze n’icyo undi atanga mwese mubigiremo inyungu.”
“Ikibazo rero gikomeye cy’amateka yacu, amateka y’u Rwanda cyangwa amateka muri rusange ya Afurika, iteka dusa nk’aho twebwe ntacyo dufite dushyira ku meza ngo dusangire n’abandi. Duhora dushaka ko abandi bagira icyo bashyira ku meza, twe tukaza tugasangira na bo.”
Yemeje ko umuco wo guhora abantu bategereje ko bahabwa aho kugira icyo batanga ngo buzuzanye cyangwa bafatanye, byabaye Politiki mbi yimitswe no mu miyoborere y’ibihugu byo muri Afurika.
Ati “Rwose twemeye umwanya wo kuba turi aho tuganya, dutegereje uwatugoboka. Baraboneka, abo bagoboka baraza rwose ariko ikibazanye ni imbabazi bagufitiye kubera iki? Kubera iki bagufitiye imbabazi? Kuki?”
Yakomeje ati “Barabaha kubera iki? Kuko mutari abantu nk’abandi? Nta bwenge mufite? Ibihugu n’igito nk’icyacu, buri gihugu, buri bantu bafite icyo bafite…gutegereza ko uwo ahandi azaza kubera ko azi icyo kugikoresha akagitwara akazaza kuguha imfashanyo wari ukeneye, uba wigize ubusa.”
Perezida Kagame yaboneyeho gusaba abitabiriye iyi nama kwirinda kwigira ubusa cyangwa kwemera ko bashobora kubaho kubera ko hari icyo bakorewe n’abandi.
Ati “Ntimukigire ubusa, ntimuzigire ubusa. Mukemera kuba ubusa? Mukemera ko mushobora kubaho, muzagira icyo mutunga, mukora ari uko umuntu yaje kubibakoresha cyangwa kubibakorera. Iyo ni yo politiki mbi nibwira ko RPF mu nshingano zayo mu myaka imaze, ni icyo kibazo yagombaga cyangwa igomba gusubiza.”
Perezida Kagame kandi yerekanye ko ibibazo u Rwanda rwanyuzemo, iyo rudahaguruka ngo rugire icyo rukora, byari kuba ari ikibazo gikomeye.
Ati “Ibibazo tumaze kunyuramo nk’u Rwanda mu mateka yacu... u Rwanda rudahagurutse ngo rugire icyo rwikorera, rwigezaho ubu muba muri ubusa.”
Yakomeje agaragaza ko iyo umuntu adaharaniye kugira icyo yigezaho ubwe cyangwa akora birangira ahindutse ubusa.
Yasabye urubyiruko kwirinda kuzicuza ibyo rutakoze uko bikwiriye, abasaba gutangira gukora uyu munsi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!