Uyu mugabo wari mwene Mburanumwe Damien na Mpeka, yavukiye mu yahoze ari Komini Nyamutera muri Perefegitura ya Ruhengeri, ubu ni mu Majyaruguru y’Igihugu.
Umwe mu bamenye iby’urupfu rwa Ntirugirimbabazi uri mu Buholandi, yabwiye IGIHE ko yapfuye kuwa Kane w’icyumweru gishize.
Uyu mugabo yari ku ku rutonde rw’abashakishwa ku ruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Nkusi Faustin, yabwiye IGIHE ko bataramenya amakuru y’urupfu rwa Ntirugirimbabazi.
Gusa yahamije ko u Rwanda rwari rwasabye ubushinjacyaha bw’u Buholandi ko yatabwa muri yombi kubera ibyaha yakekwagaho. Ubu busabe bwari bwaratanzwe mu 2009.
Ati “ Twatanze inyandiko muri 2009,ibyaha yakurikiranywagaho yari yarabikoreye muri Kigali na Ruhengeri. Ibijyanye n’urupfu rwe ntabyo tuzi, ubushinjacyaha bw’u Buholandi nibwo bukwiye butumenyesha.”



















TANGA IGITEKEREZO