Ibi byagarutsweho n’Umukuru w’Igihugu ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi batandukanye mu ngoro y’Inteko ishinga amategeko kuri wa kane tariki ya 25 Kamena 2015.
Ahereye ku kibazo cya Lt.Gen. Karenzi Karake ukuriye urwego rw’ubutasi rw’u Rwanda uherutse gufatirwa mu Bwongereza mu mpera z’icyumweru gishize, Perezida Kagame yibajije uburyo ibi bihugu birangwa n’agasuzuguro bihitamo gufata uwagize uruhare mu guhagarika Jenoside ayo mahanga yagizemo uruhare, aho gufata abayiteguye, abayikoze n’abandi bayigizemo uruhare bakidegembya.
Yagize ati “Umwe mu bayobozi bakuru b’igihugu, warwaniye ubwigenge n’ukubohorwa by’igihugu cyacu, yarafashwe arafungwa i Burayi...”
Yavuze ko ababikoze bitwaje ko bubahirije ubutabera, ariko atari byo kuko ubutabera bufite inzira bwakagombye gukoreramo, butari bukwiye gufata umuyobozi w’u Rwanda woherejwe mu butumwa bw’akazi.
Ati “U Bwongereza bwiyibagije ko bugomba kumwakira nk’umuyobozi uturutse mu gihugu gifite abaturage bafite icyo baricyo! Ntabwo wahora usuzugura ibindi bihugu gutya ngo nurangiza wirate ko ufite ubuyobozi bugendera ku mategeko.”
Muri rusange ngo ibihugu bisimburanwa mu gushaka guhindanya isura y’u Rwanda ariko ngo ntibizabigeraho.
Yabigarutseho avuga ko mu nyandiko zatanzwe zigamije gusuzugura u Rwanda n’abayobozi barwo, harimo iza mbere zatanzwe n’u Bufaransa, hakurikiraho Espagne none bigeze mu Bwongereza, mu gihe hanibazwa abazakurikiraho.
Ikindi yagarutseho ni uko ngo u Rwanda rwabaye mu mateka mabi ariko yahinduwe n’Abanyarwanda ubwabo, kandi rukaba rutazemera ko yakongera gusubira ibubi.
Ati “Amateka yacu twayabayemo, ntabwo ari ibyo twabwiwe. Ntawe tugomba kwemerera kuyahindura uko yishakiye[...] Ibyo badukorera bafunga abahagaritse Jenoside, bo ntabwo bajya bareba mu mateka yabo ngo babikorere bagenzi babo.”
U Rwanda mu ruhando rw’amahanga ngo rurangajwe imbere no kwihesha agaciro, nk’abandi Banyafurika n’ubwo hari abataragana muri uyu murongo.
Ni muri urwo rwego yagaye bimwe mu bihugu bikunze guha ijambo abakoze Jenoside, abashyigikiye abayikoze n’abarwanya u Rwanda bakunze guhindanya isura yarwo mu ruhando rw’amahanga.
Hari kandi n’ibihugu bikomeje guhindanya isura y’u Rwanda n’abayobozi barwo ariko u Rwanda rukaba rutazabyihanganira.
Yagize ati “Aba birirwa bavuga ko turi abicanyi, bishe abantu batabarika, harimo n’Abanyafurika benshi. Ntabwo turi abicanyi.”
Kimwe n’ibihugu byiyerekana ko bigamije gufasha u Rwanda nyamara bafite indi migambi mibi bagamije nabo ngo akabo kashobotse.
Na bo yababwiye ko u Rwanda rutazemera ko abantu bahora bitwaza kurufasha mu iterambere ngo bakomeze kwambura abarwo agaciro kabo.
Ati “Dufite imbaraga, ntitugomba gucika intege, kuko n’igihe bagerageje kuturimbura, ntibabishoboye twarabihagaritse... Turi abaturage bafite agaciro ku buryo tutakomeza kwihanganira akarengane.”
Aka gaciro kandi ngo karanga abanyarwanda ku buryo, ibibazo bitandukanye byakunze kurugwirira, bitabaciye intege, ahubwo bakarangwa n’imbaraga ndetse n’ubudacogora.
Ibikorwa bibi bitandukanye, amahanga akorera u Rwanda ngo byagombye kuba biha abarwo isomo ko rugifite urugendo rurerure kugira ngo ahazaza h’abarwo habe heza.
Muri kwa kwigira no kwihesha agaciro,Abanyarwanda bagomba kwemera ko ntawe ugomba kubagenera icyo bagomba ku bacyo, bakirinda abashobora kubafata ukuboko ngo barabateza imbere kuko bo bahitamo kubagenera icyo bo bashaka(abanyamahanga bashaka).
Umukuru w’Igihugu kandi yafashe umwanya munini agaya bamwe mu Banyarwanda batunzwe no kubunza imbere hirya no hino ku Isi ari nako bagenda basebya ingobyi yabahetse.
Muri bo ngo harimo abirirwa muri ibyo bihugu, babeshya uko bukeye n’uko bwije ngo babone ubuhungiro, yagarutse ku mazina amwe n’amwe usanga icyiza u Rwanda rugezeho, bo bihatira kugitesha agaciro mu ruhando rw’amahanga.
Yagarutse ku miryango imwe irimo Human Rights Watch n’umuyobozi wayo muri Afurika, wagoretse amateka avuga ko abakorewe Jenoside bagiye guhabwa ubutabera nyamara ahubwo Gen Karake wafashwe ari mu barwanyije Jenoside nyayo.
Yasoje ijambo rya, avuga ko mu byo Abanyarwanda bize harimo no kwihangana, n’ubwo bimeze gutyo ariko badategereje uw’ahandi uzabaha agaciro, ahubwo bakora ibishoboka ngo bakiheshe.
Dukomeze dushyire umutima hamwe twe kugira uburakari bwatuma dukora amakosa atari ngombwa.
Yasabye Abanyarwanda gukomeza gukora, bakareka abatabashakira ibyiza ahubwo bagateza igihugu cyabo imbere, birinda guteshwa umutwe n’abakomeje kubaca intege.
Ati “Abakomeje kudukorera ibi byose tugomba kubabwira ko tuzi kwihangana, kandi ko buri gihe dutsinda.”
Umukuru w’igihugu yasabye abayobozi kudakora nk’abapagasi, bakirinda abashaka kugira u Rwanda na Afurika nk’abacakara, cyangwa abashaka gukomera ku bukoloni, ibihugu bya Afurika bwaheraheje.
[email protected]
twitter:@NtakirutaDeus



















TANGA IGITEKEREZO