00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntituzongera kwemerera ushaka kudusubiza mu macakubiri wese -Ambasaderi Nkurunziza

Yanditswe na

Jean de Dieu Uwihanganye

Kuya 23 April 2013 saa 05:24
Yasuwe :

Aya ni amwe mu magambo yayavuze kuri uyu wa gatandatu tariki ya 20 Mata ku gicamunsi i Manchester aho abanyarwanda barenga 100 batuye muri uyu mujyi ndetse n’abandi baturutse mu turere dukikije uyu mujyi (Liverpool, Leeds, ...) bahuriye hamwe mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 19 inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uwo muhango witabiriwe n’abayobozi bakuru ba Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza bayobowe na Ambasaderi William Nkurunziza aherekejwe na Linda Kalimba (…)

Aya ni amwe mu magambo yayavuze kuri uyu wa gatandatu tariki ya 20 Mata ku gicamunsi i Manchester aho abanyarwanda barenga 100 batuye muri uyu mujyi ndetse n’abandi baturutse mu turere dukikije uyu mujyi (Liverpool, Leeds, ...) bahuriye hamwe mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 19 inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uwo muhango witabiriwe n’abayobozi bakuru ba Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza bayobowe na Ambasaderi William Nkurunziza aherekejwe na Linda Kalimba (First Counsellor at the High Commission of Rwanda) , mu ijambo yagejeje ku bari bateraniye aho yagarutse cyane cyane ku mateka yaranze igihugu cyacu kuva mu 1959 kugeza mu 1994, ndetse yagarutse cyane kuko abanyarwanda bagiye biyubaka kuva mu 1994 kugeza ubu. Yasabye abanyarwanda aho bari hose kurwanya bivuye inyuma Jenoside ndetse no gukubira uwashaka kubasubiza inyuma ndetse no kubacamo ibice.

Nkurunziza kandi yayoboye umuhango wo gucana urumuli rwicyizere ari kumwe nabana bari mu kigero cyo hagati yimyaka 2 na 19 mu rwego rwo kwigisha abadukomokaho ibibi bya genocide ndetse no gukunda igihugu cyatubyaye.Uyu muhango ukaba wari wabanjirijwe n’umunota wo kwibuka abazize jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994.

Mu batanze ubuhamya bw’ ibyababayeho muli genocide bose bagiye bagaruka ku ngingo yo kwigira, berekana uburyo bashoboye kwiyubaka ndetse no kubabarira muri iyo myaka yose 19 ishize.

Nk’uko uyoboye umuryango w’Abanyarwanda baba Manchester, Noel Ntakirutimana, yabyibukije abari muri uwo muhango, yavuze ko igikorwa cyo kwibuka kizahoraho ndetse abasaba kwitabira umuhango wo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda wateguwe na Council ya Liverpool.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages