00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntitwatunguwe no kuba Kundwa Doriane yarabaye Miss Rwanda - Glory Secondary School

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 25 February 2015 saa 03:14
Yasuwe :

Nyuma yo gutsindisha ku kigero cya 98% mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye ndetse na Nyampinga w’u Rwanda 2015 Kundwa Doriane n’igisonga cye Akacu Lynca bari mu batsinze, ngo ibyo ntibyatunguye abayobozi b’ishuri Glory Secondary School (GSS/ULK) kuko babahaye ubumenyi n’uburere bibatera gutinyuka ibizamini n’andi marushanwa.

Kundwa Doriane, Miss Rwanda 2015, yatsinze neza amasomo ye aho yigaga mu ishami ry’Imibare, Ibinyabuzima n’Ubutabire (MCB), akaba yaragize amanota meza by’umwihariko “grade A” mu isomo ry’ibinyabuzima (Biology).

Umuyobozi w’Ishuri rya Glory Secondary School Uwamungu Kagenza Jean de Dieu yatangarije IGIHE ko gutsinda kw’umunyeshuri w’iryo shuri akaba Miss Rwanda ndetse akanagira amanota meza mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye bitabatunguye cyane kuko baba baratojwe neza.

Yagize ati “Icya mbere Nk’ubuyobozi w’Ikigo Kundwa Doriane na Akacu Lynca bigagaho tubahaye ‘felicitations’! Twebwe nk’ubuyobozi dutewe ishema n’aba banyeshuri bacu.”

Yongeyeho ati “N’ubwo harimo n’uburere bw’ababyeyi, be natwe kuba Kundwa yarabaye Miss Rwanda 2015, harimo umusanzu wacu kuko kuvugira mu ruhame yabyimenyereje mu biganiro mpaka (debates) bitegurirwa ku ishuri mu matsinda (clubs) atandukanye akorera mu kigo.”

Buri gihe abanyeshuri bibutswa n'ubuyobozi kugira intego mu byo bakora

Ubusanzwe buri mpera z’igihembwe GSS iha umwanya abanyeshuri bakagaragaza impano zibarimo (Talents Show) ari na ho bakura umuco wo kwigirira icyizere. Muri izo mpano haba harimo, imbyino gakondo, kuririmba, gusetsa , kuyobora ibiganiro , kwigisha ijambo ry’Imana n’ibindi.

Kuba abanyeshuri bo mu iri shuli baratsinze neza, n’uyu nyampinga arimo, bituruka ku muhate n’umurava abarimu ndetse n’ubuyobozi bakorana mu kubakurikiranira hafi, bahabwa imyitozo myinshi aho bakora amasuzumabumenyi buri wa mbere n’uwa gatanu. Ibi bituma bagera igihe cyo gukora ibizamini bya leta baramaze kubitinyuka.

N’ubwo ntawundi munyeshuri wize kuri Glory Secondary School wari warageze mu myanya ikomeye mu gihugu akiri muto, umuyobozi w’Ishuri yavuze ko kuba barabashije kugira Nyampinga w’u Rwanda ari itangiriro.

Ati “Glory Secondary School dufite intego.Uretse no kwegukana imyanya ya Miss ku rwego rw’Igihugu, tuzaba n’abambere mu gihugu mu mitsindire, kuko dutanga ubumenyi n’uburere, abanyeshuri bacu bakazavamo abaturage ndetse n’abayobozi beza b’igihugu.”

Mbere yo gutangira amasomo abanyeshuri biragiza Imana

Rugwizangoga Emmanuel umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo muri Glory Secondary School yagize ati “Bimwe mu bituma umuntu yigirira icyizere ni ubumenyi aba yifitemo , ubumenyi rero Kundwa yakuye mu kigo cyacu ni bwo bwatumaga asubiza mu ruhame ukabona ko yifitemo icyizere (self-confidence).”

Mu banyeshuri 98 % batsinze, 93% muri bo bujuje ibisabwa (two principal passes) kugira ngo babe bakwemererwa kwiga mu mashuri makuru na za kaminuza mu Rwanda.

Glory Secondary School riherereye ahahoze ULK mu Murenge wa Kacyiru

Gutsindisha kw’Ishuri Glory Secondary School ubuyobozi bwa ryo buvuga ko butakwibagirwa uruhare rukomeye rw’ababyeyi bose baharerera cyane cyane Perezida wa Komite y’ababyeyi ACP Bosco Rangira.

Abanyeshuri biga kuri Glory Secondary School batozwa gukunda Imana aho buri munsi mbere yo kwinjira mu mashuri yabo babanza kuyiragiza, akaba ari ikintu gituma umunsi wabo wose bawumara bakora neza kandi bishimye.

Glory Secondary School ifite ubusitani bwiza cyane bashobora no kuruhukiramo

Ishuri Glory Secondary School ryatangiye mu mwaka wa 2007, kugeza ubu rikaba rifite icyiciro rusange ndetse n’Icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye, rikaba riherere mu Murenge wa Kacyiru, ahahoze Kaminuza yigenga ya Kigali ULK.

tombola @igihe.com


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages