Colonel Muhizi yabitangaje mu nama y’umutekano yaguye yabaye mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo yaganiraga n’abaturage bo mu Murenge wa Rubavu uhana imbibi na RDC.
Yasabye abaturage kubumbatira umutekano bakirinda guhishira abagizi ba nabi kandi ko uzahishira umucengezi azaba yiyemeje ko iwe habaye ikigo cya gisirikare.
Yagize ati “Ingabo z’u Rwanda zihagaze neza, ziri mu birindiro, impungenge dufite ni uwasesera muri utu tuyira tutemewe akaza mukamuha indaro, uwo ni we uduteye ubwoba kuko mwaba mwabigizemo uruhare. Dufite amakuru ko hari abashaka kugerageza ariko ntiwabuza uwiyahura kwiyahura.”
Yakomweje ababwira ko Ingabo z’u Rwanda zitifuza ko hari umuturage wahungabana bitewe n’abacumbikiwe n’umuturanyi wabo.
Yakomeje agira ati “Bariya bakeya bari Nyiragongo na Rusayo, iyo babonye umuntu ubafasha mu bugizi bwa nabi bashobora kuza bakadukuramo umuntu cyangwa bakarasa amasasu abaturage bagahungabana, ibyo nibyo tudashaka.”
“Ntabwo dushaka ikintu kiduteranya n’abaturage, ntidushaka kuza gushaka umuntu wihishe mu nzu kuko yacumbikiwe n’umuntu wakabaye amufata akamushyikiriza ubuyobozi, aho kugirango uhagire ‘Camp Militaire’ kuko iyo wafashe umwanzi ukamushyira iwawe, ukamucumbikira, ubwo uba wiyemeje ko iwawe habaye ikigo cya gisirikare.”
Abaturage bo muri iyo mirenge biyemeje kurushaho kubumbatira umutekano wabo kuko bazi aho bavuye, cyane cyane mu bihe bikomeye banyuzemo by’intambara z’abazengezi ahagana mu 1997.



















TANGA IGITEKEREZO