Mu mpera z’icyumweru gishize, Ambasaderi Michael Ryan uhagarariye EU mu Rwanda yatangarije Radio Flash FM uko uyu muryango ubona ibirebana na manda ya gatatu mu Rwanda, aho yavuze ko icya mbere ari ugukurikiza amategeko n’ugushaka kw’abaturage.
Abajijwe icyo uyu muryango utekereza mu gihe abaturage bahitamo kongerera umukuru w’igihugu manda, Ambasaderi Ryan yavuze ko batapfa gutunga urutoki igihugu kuko na wo ubwawo ufite abakuru ba za guverinoma bayoboye manda zigera kuri 4 mu Burayi.
Ati “Hari uburyo bw’amategeko n’Itegeko Nshinga bugomba gukurikizwa. turakeka ko ubwo buryo bwose buzakurikizwa. Ariko na none ngomba kuvuga ko Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi udashyigikiye uburyo nk’ubwo bwo guhindura Itegeko Nshinga. Mu by’ukuri ntago ari ibintu dushyigikiye aho ari ho hose ku isi. Ariko kandi mu bihugu by’Umuryango w’Ibihugu by’u Burayi uko ari 29, bifite uburyo butandukanye abayobozi babyo bashyirwaho hakurikijwe Itegeko Nshinga.”
Ahereye ku ishyirwaho ry’abayobozi iwabo, Amb. Ryan ati “Biragoye ko twahita dutunga agatoki abandi kandi natwe dufite abayobozi ba za guverinoma bayoboye kugera kuri manda 4. Twubaha ibyifuzo by’ibihugu bitandukanye byo gukomeza gutera imbere n’umutekano, ariko ntabwo dushyigikiye abakoresha igitugu mu kwerekana uburyo demokarasi ikora.”
Amb. Ryan yemeza ko ugushaka kw’abaturage kuri imbere mu gihe bitagizwemo uruhare n’abanyapolitiki mu nyungu zabo.
Ati “Uhm, ehmmm nk’Umuryango w’Ibihugu by’u Burayi turi gukurikiranira hafi uburyo amategeko na demokarasi byubahirizwa uko byagenwe (…). Akazi kacu ntabwo ari ukubwiza igitugu ibihugu bya Afurika uko bigomba gukora ibintu, Icy’ingenzi ni ugushaka kw’abaturage . Ntituzareberera kubona hari uwashaka kuvangavanga ibintu mu nyungu z’abanyapolitiki.
Ambasaderi Ryan yakomeje avuga ko hagize ibikorwa nabi byahita bigira ingaruka ku muvuduko n’imiterere y’umubano w’igihugu n’Umuryango w’Ibihugu by’u Burayi.
Akomeza avuga ko akazi kabo n’ubufatanye n’ibihugu bya Afurika atari ugutegeka ibi bihugu, ikigomba gukorwa ahubwo ari ugukorana, bakirinda ahavuka amakimbirane.
Akomoza ku bihugu byo mu karere ngo mu Burundi hari ikibazo kihariye kuko n’akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe amahoro n’umutekano kabisobanuye neza ko hari abanyapolitike bashatse guhindura icyo Itegeko Nshinga rivuga kuri manda y’umukuru w’igihugu.
Muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ngo hari ubutumwa butandukanye bwagiye bwohererezwa Perezida Kabila bumusaba gukurikiza Itegeko Nshinga.
Naho ku Rwanda ho Ambasaderi Ryan avuga ko ibiganiro bya manda y’umukuru w’igihugu biriho ariko ngo ni ah’abaturage guhitamo icyo bashaka.
Twitter:NtakirutaDeus



















TANGA IGITEKEREZO