Mu gihe byari bisanzwe bimenyerewe ko uwize Kaminuza ategereza kubaho ashingiye ku byo yize, bamwe mu bakobwa bamaze kubirenza amaso bahitamo no kwiga imyuga yari isanzwe imenyerewe ko ari iya basaza babo. Urugero ni Ntamakemwa Liliane wiga muri ULK, ubu urangije kwiga gukora reviziyo ya moteri y’imodoka, ubwe utangaza ko nta pfunwe bimuteye kuko agiye no guhita atangira akazi.
Ntamakemwa Liliane, ni umwari wiga muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), mu mwaka wa kabiri w’iterambere. Ni imfubyi ya Jenoside itagira umubyeyi n’umwe ndetse nta n’umuvandimwe. Umubyeyi we yabaye Barakabaho Foundation, umushinga ukurikirana abana b’imfubyi batagira kirengera, wanamufashije kwiga ubukanishi yabangikanyije n’amasomo ya Kaminuza.
Mu kiganiro na IGIHE, yadutangarije ko yumvise ko Barakabaho Foundation yari isanzwe ibakurikirana yashaka abana biga imyuga, ahita ifata iya mbere kandi nta pfunwe yigeze agira ko hari uzamuseka. Agira ati “Nubwo niga muri Kaminuza, nasanze ntacyo bintwaye kwiga umwuga uzambeshaho. Ubu nize gukanika moteri y’imodoka, ni ibintu bizwi na bake, bituma nigirira icyizere ko bizamfasha mu buzima bwanjye bwa buri munsi.”
Atangaza ko yahisemo ubukanishi bw’imodoka kubera ko abikunze cyane, kandi na Leta y’u Rwanda ishishikariza urubyiruko rwiga imyuga, bityo ashishikariza bagenzi b’abakobwa kureka kwitinya cyangwa se kumva ko hari imyuga igenewe abahungu gusa. Agira ati “Abakobwa dukwiye kuva mu bwoba no kumva ko hari imyuga ihariwe abahungu gusa. Byose turabishoboye.” Akomeza atangaza ko yiteguye gushaka akazi ariko afite icyerekezo cyo kuzashinga igaraji ye.
Mu kiganiro na IGIHE, Umuhuzabikorwa wa Barakabaho Foundation, Innocent Ntagara, yadutangarije ko ubu bakorera mu gihugu cyose ariko mu turere 12 aho mu ntara y’Iburasirazuba bakorera mu turere tune, Umujyi wa Kigali ukorera mu turere dutatu, Intara y’amajyepfo dutatu na ho iy’Iburengerazuba ugakorera mu turere tubiri.
Akomeza atangaza ko bafite abana b’imfubyi basaga 16,000 bakurikirana bamwe bari mu mashuri kugeza no kubiga muri Kaminuza. Agira ati “Umushinga wita ku bana b’imfubyi batagira kirengera, tukabafasha ku iterambere ry’ubuzima bwabo. Mu bijyanye no kwigisha imyuga, dushishikariza urubyiruko kuyikurikirana buri wese mu cyiciro kimubereye. Muri iki rero twakiriye abana 20, barimo abakobwa 8 n’abahungu 12. N’ubwo rero Ntamakemwa yiga muri Kaminuza, ntibyigeze bimutera ipfunwe kwiga ubukanishi, kuko wasangaga abikunze cyane. Tubasabye kwiyandikisha kwiga, yafashe iya mbere kandi ntibimubuza gukurikira neza amasomo ye asanzwe.”
Barakabaho Foundation, ugenekereje mu rurimi rw’icyongereza usobanuye “Let them live” na ho mu gifaransa ukaba wagira uti “Qu’ils vivent”. Washinzwe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu kwezi k’Ukuboza 1994, utekerejwe na Musenyeri Alex Birindabagabo mu rwego rwo gufasha imfubyi n’abapfakazi barokotse Jenoside.
Barakabaho Foundation uretse abo bana b’imfubyi bamwe muri bo akaba ari abayobozi b’imiryango, ndetse no gukurikirana abapfakazi ba Jenoside, banita no ku banduye Virusi itera SIDA ndetse n’abarwayi bayo. Ubu barakurikirana imiryango igera kuri 600 y’ababan n’iyo virusi bari mu mirenge 10, mu turere dutatu.



















TANGA IGITEKEREZO