Ibi Gen Ibingira yabigarutseho ubwo yifatanyaga n’umuryango mugari wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu muhango wo kwibuka abari abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatusti mu 1994.

Gen Ibingira yavuze ko hari abasize bakoze jenoside mu Rwanda baba mu mahanga usanga bagena uburyo u Rwanda rwayoborwamo, bavuga ko FDLR ikwiye kumvikana na leta y’u Rwanda ubundi igatahuka bagafatanya kuyobora igihugu, gusa ngo ibyo ntibishoboka kuko ifite amateka mabi yaturutse ku ruhare yagize muri jenoside.

Ati “Ibindi by’ abari hanze birirwa bavuga uko igihugu cyatungana, uko ubumwe n’ubwiyunge bwaza, biriya ni amagambo kuko ababivuga benshi murabazi bari muri politiki, kuki batabikoze icyo gihe? Bati ‘FDLR ikwiye kugaruka ikaza ikayobora igihugu’, FDLR irazwi, uko yahavuye murabizi, abayirimo si bashya, ni Mudacumura, niwe wakoraga jenoside aha, Iyamuremye muramuzi, abo sibo bari muri FDLR? Ubuse yabyaye ibindi nkuko bya bikoko mumaze iminsi murwanya muri Minagri bibyara ibindi buri munsi?”

Yavuze ko bamwe mu bari bagize uyu mutwe bahisemo kwitandukanya n’ibikorwa bibi byawo birimo no kumena amaraso, batashye ndetse hakaba hari n’abahawe imirimo mu gihugu. Yavuze kandi ko abirirwa bavuga ko bazatera u Rwanda bagakuraho ubutegetsi batabigeraho kabone nubwo basanga ingabo zisinziriye.

Ati “ Hari abirirwa bavuga ngo ‘tuzatera’, ejo bundi twaramwumvaga uwo nguwo ngo ni Byiringiro avuga ngo noneho amatora azajya kugera ikibazo twagikemuye, twakuyeho leta, iyi? Iyi? Nubwo twasinzira tukajya mu bitotsi, FDLR igatera dusinziriye, twarwana dusinziriye tukayitsinda […] nayo ahiri imaze imyaka 23 itagenda na sentimetero (cm) none ngo irafata u Rwanda mu gitondo? Iki gihugu? Ibyo ni amagambo.”

Gen Ibingira ashimangira ko nyuma yo guhagarika jenoside u Rwanda rwageze kuri byinshi ndetse ko ibyo byose birinzwe ku buryo nta cyabihungabanya, bitewe n’uko inzego z’igihugu zubatse hakaniyongeraho ubumwe Abanyarwanda bashyize imbere.

Umutwe wa FDLR ugizwe na bamwe mu basize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi, wakunze kugarukwaho n’abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu bashimangira ko abarwanyi bawo badashobora guhungabanya igihugu kuko inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri maso.

Lt Gen Fred Ibingira ashimangira ko Jenoside yakorewe Abatutsi yari yarateguwe kuva mbere
Lt Gen Fred Ibingira ashimangira ko Jenoside yakorewe Abatutsi yari yarateguwe kuva mbere
Lt Gen Fred Ibingira ashyira indabo ku rwibutso
Lt Gen Fred Ibingira ashyira indabo ku rwibutso