Yabivuze kuri uyu wa gatanu taliki ya 08 Nzeri 2017, mu nama yahuje abayobozi b’inzego z’ibanze, n’Intara y’Amajyepfo ndetse itumirwamo n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dr Alvera Mukabaramba.
Muri iyi nama havuzwe by’umwihariko ku kibazo cy’ubwitabire budashimishije kuri imwe mu mirenge, aho nyuma y’amezi atatu umwaka wa wa Mituweri utangiye hari imirenge ikiri ku kigero cyo munsi ya 40% mu bwitabire.
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge ikiri inyuma mu bwitabire bagiye bahabwa ijambo biyemeza ko bizagera taliki ya 15 Nzeri 2017 barazamuye ikigero byibura bakagera hejuru ya 66%.
Guverineri Mureshyankwano yavuze hari bamwe mu bayobozi basigaye bavuga ibintu mu magambo gusa ntibabishyire mu bikorwa, asaba abayobozi b’uturere kwitegura gutanga ibihano kuri Gitifu utazabyubahiriza bitaba ibyo akabyikorera.
Yagize ati “Iki cyumweru twihaye, Gitifu utazageza kuri iriya mpuzandengo agomba guhabwa igihano ba Nyakubahwa Meya, nimutakibaha njyewe nzakibaha. Meya nudatanga igihano kuri Gitifu w’umurenge, njyewe nzakiguha noneho wowe Meya ubwo uzaba wemeye kumubambirwa nka Yezu”.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dr Alvera Mukabaramba, yavuze ko Intara y’Amajyepfo ifite imirenge myinshi ikiri inyuma mu kwitabira gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza abagira inama yo kongera ingufu mu gukora ubukangurambaga ku baturage bakitabira.
Dr Mukabaramba ati “Iyo urebye ku rwego rw’Igihugu usanga muri mituweli tugeze hejuru ya 66% ariko Intara y’Amajyepfo iri inyuma, iyo winjiye mu turere usanga utwari twaraje imbere umwaka ushize ubu turi inyuma. Abayobozi turabagira inama yo kwegera abaturage bakabashishikariza kwitabira gutanga umusanzu hakiri kare”.
Zimwe mu mbogamizi zagaragajwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze zituma abaturage batitabira gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza uko byifuzwa, harimo ibihazo bikiri mu byiciro by’ubudehe, bamwe bafite ubukene muri iki gihe, serivisi zitari nziza zihabwa abanyamuryango ba Mituweli ku mavuriro n’imyumvire ikiri hasi kuri bamwe mu baturage.



















TANGA IGITEKEREZO