00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NURC yahembye abanyabugeni bakoze ibihangano bivuga ku bumwe n’ubwiyunge

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 13 March 2019 saa 11:56
Yasuwe :

Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, kuri uyu wa Kabiri, yahembye bamwe mu rubyiruko bahize abandi mu marushanwa y’ibihangano by’ubugeni byerekana ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda.

Iri rushanwa ryari ririmo ibyiciro bibi ari byo; icy’abiga mu mashuri yisumbuye n’icy’abanyabugeni babigeze umwuga.

Mu cyiciro cy’abanyeshuri hitabiriye 18, aho muri buri ntara havuyemo ikigo kimwe cyohereje abanyeshuri batatu naho mu Mujyi wa Kigali, hakava ibigo bibiri.

Mu banyabugeni babigize umwuga hahatanye 20 muri 31 bari barasabye kwitabira iri rushanwa.

Ibihangano byari mu irushanwa ni ibishushanyo, ibibumbano, ibirango (logo), inkuru zishushanyije, n’ibindi bihangano mberajisho.

Akanama nkempurampaka kari kagizwe n’inararibonye mu bugeni kayobowe n’umusaza Bushayija Pascal ufite ubuhanga mu gushushanya yifashishije amarangi.

Buri umwe mu bahatanaga yajyaga imbere agasobanura igihangano cye n’uburyo gifite aho gihuriye n’ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda.

Ibi birangiye hatangajwe abatsinze ari bo Nzamwita Anais wiga muri Green Hills Academy wabaye uwa mbere, akurikirwa na Bizimana Callixte wiga muri TTC Rubengera, uwa gatatu aba Benit Kasen, wo muri Green Hills Academy.

Uwabaye uwa mbere yahawe amafaranga ibihumbi 100, umukurikiye ahabwa ibihumbi 75, uwa gatatu ahabwa ibihumbi 5o, mu gihe abandi batanu bakurikiyeho bose babonye ibihumbi 30.

Mu banyabugeni b’abanyamwuga uwabaye uwa mbere ni uwitwa Birasa Bruno wahembwe ibihumbi 500 wakurikiwe na Amizero Patrick, watahanye ibihumbi 300 na Niyonsaba Serge wahembwe ibihumbi 200. Abandi batanu babakurikiye bahembwe ibihumbi 100.

Birasa Bruno wahize abandi, gushushanya yifashishije amarangi yabitojwe n’umubyeyi we usanzwe ukora uyu mwuga. Yavuze ko igihembo yahawe kigiye gukomeza kumufasha guteza imbere impano ye.

Ati “Njye ntabwo mbifata mu buryo bw’uko narushaga abandi cyangwa ikindi kintu kidasanzwe mfite, ahubwo numva ko ari imbaraga bampaye kugira ngo ngumye ngere kure.”

Umunyamabanga wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Ndayisaba Fidèle, yavuze ko bateguye iri rushanwa mu rwego rwo gufasha abanyempano mu gutanga ubutumwa ku bumwe n’ubwiyunge ariko hanarebwa icyo babuziho dore ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yabaye bamwe bataravuka abandi ari abana bato.

Ati “Twatanze uyu mwanya wo kugira ngo abantu barushanwe nk’urubuga rwo kugira ngo urubyiruko rugaragaze ubutumwa rwifuza kugeza ku mbaga kandi bibe n’umwanya ku rubyiruko cyane cyane abanyeshuri kugaragaza aho bageze mu gusobanukirwa uruhare rwabo mu kamaro k’ubumwe n’ubwiyunge n’icyo basabwa kugira ngo bakomeze kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.”

Ibihangano byatsinze byabaye umutungo wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge bikazifashishwa mu gutanga ubutumwa mu gihugu cyose.

Harateganywa kandi no gukoresha amarushanwa mu zindi ngeri z’ubuhanzi kugira ngo ubu butumwa bukomeze kumvikana.

Abagize akanama nkempurampaka bakurikiranaga aberekana ibihangano byabo n'ubushishozi
Abanyabugeni baturutse mu gihugu hose bahatanye
Abanyeshuri b'abakobwa bagaragaje ubuhanga mu gushushanya
Benit Kasen yerekanye igishushanyo cy'umwamikazi Rozariya Gicanda aba uwa gatatu
Birasa Bruno yahembwe amafaranga ibihumbi 500
Ndayisaba Fidèle yavuze ko ibihangano bizabafasha gutanga ubutumwa ku bumwe n'ubwiyunge
Igihangano cya Birasa Bruno cyahize ibindi
Igihangano cyahesheje intsinzi Nzamwita Anais
Nzamwita Anais yahawe sheki y'amafaranga ibihumbi 100

Amafoto: Niyonzima Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages