00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NURC yibukije Abanyarwanda gushyira hamwe mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 6 April 2019 saa 04:38
Yasuwe :

Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) yibukije abanyarwanda ko mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 25, Jenoside yakorewe Abatutsi, barushaho kurangwa no gushyira hamwe, baharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Kuri iki cyumweru taliki ya 7 Mata, Abanyarwanda n’inshuti zabo hirya no hino ku Isi baratangira igihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Itangazo Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NURC, Ndayisaba Fidèle, yashyizeho umukono kuri uyu wa 6 Mata 2019, rigira riti “NURC irashishikariza abanyarwanda bose kurushaho kurangwa no gushyira hamwe mu kwibuka, haharanirwa ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.”

Rikomeza rishishikariza abanyarwanda ‘Kurwanya Jenoside n’Ingengabitekerezo yayo, kurwanya ivangura n’amacakubiri, gufata mu mugongo no komora ibikomere by’amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo’.

Ryibutsa kandi “Buri munyarwanda gukomera ku gihango cy’ubumwe u Rwanda rukesha amahoro n’uburumbuke no kudatezuka ku bwiyunge abanyarwanda bahisemo.”

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye ubuzima bw’abarenga miliyoni mu minsi 100 gusa.

NURC yashishikarije abanyarwanda gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ivangura n'amacakubiri ayo ari yo yose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages