00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyabihu : Ababyeyi bibukijwe ko kugwingiza umwana ari ukumuraga ubukene

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 3 May 2019 saa 06:08
Yasuwe :

Ihuriro ry΄imiryango itegamiye kuri leta igamije kurwanya imirire mibi mu Rwanda ( Sun Alliance) yibukije ababyeyi bo mu Karere ka Nyabihu ko kutita ku mwana akagwingira aba ahawe umurage mubi w΄ubukene.

Byatangajwe kuri uyu wa 2 Gicurasi 2019, mu gikorwa cyo gutangiza icyumweru cyahariwe kurwanya imirire mibi muri aka Karere.

Bamwe mu babyeyi bahuye n΄ibibazo byo kugira abana bafite imirire mibi n΄igwingira, bavuga ko byabaviriyemo isomo rikomeye bituma bahindura imyumvire.

Uwitonze Jaqueline yatangaje ko yarwaje abana babiri imirire mibi bitewe n’amakimbirane yahoraga mu rugo iwe nyamara hatabuze ibiribwa.

Yagize ati “Narwaje abana babiri, umugabo arantererana yibera mu nzoga gusa, namusaba kuvuza akanyuka inabi. Byatumye mvuza mu Kinyarwanda kugeza ubwo abana barwaye imirire mibi baragwingira. Umwe yari afite umwaka n’ ibiro bitanu, undi afite ibiro 11 ku myaka itatu. Nyuma nagiye ku banyabuzima banyohereza kwa muganga barabakurikirana ubu bafite ubuzima bwiza.

Yakomeje agira ati “ Byampaye isomo rikomeye kuko baramvunnye kandi ibyo bakenera ngo bakure neza byose nari mbifite".

Umuyobozi uhagarariye gahunda za Sun Alliance, Muhamyankaka Venuste, asaba Akarere gushyira mu nshingano zabo za buri munsi guhagurukira ikibazo cy΄imirire mibi mu bana no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa kwabyo.

Yagize ati " Gahunda yo kurwanya imirire mibi n΄igwingira mu bana bato twayiteguye kubera ko twabonaga ari ikibazo gihangayikishije, niyo mpamvu dusaba by΄umwihariko uturere n΄abandi bafatanyabikorwa guhagurukira iki kibazo ndetse kigahabwa umwanya munini mu ngengo y΄imari ya buri mwaka.”

Yakomeje avuga ko iyo umwana agwingiye aba arazwe ubukene kuko hari ibyo atabasha kwikorera neza ariko iyo yitaweho atanga umusaruro.

Ati "Iyo umubyeyi atitaye ku mwana akagwingira aba arazwe ubukene kuko ntiyabasha kwiga ngo abone ubumenyi bw’ibanze bumufasha kwiteza imbere ariko iyo yitaweho agahabwa indyo yuzuye akura neza akavamo umwana ukenewe n’igihugu."

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Nyabihu, Simpenzwe Pascal avuga ko bashyize imbaraga mu bukangurambaga kandi byatanze umusaruro mwiza.

Yagize ati "Iyo tubonye abaterankunga badufasha kurwanya imirire mibi mu bana bacu, aba ari amaboko akomeye, ubu twashyize imbaraga mu bukangurambaga, kandi bigaragara ko ababyeyi batangiye kubyumva, byatanze umusaruro mwiza kandi tuzakomeza kwigisha".

Abana bagwingiye mu Karere ka Nyabihu bageze kuri 46,2%. Ubukangurambaga buzatangirira mu mirenge itatu y’akarere ka Nyabihu irimo Shyira, Kabatwa na Rugera nyuma bukomereze mu yindi mirenge.

Abana bagaburiwe indyo yuzuye mu rwego rwo kurwanya imirire mibi
Abayobozi batandukanye bitabiriye uyu muhango
Hatetswe indyo zitandukanye hagamije kwereka abaturage uburyo bateka indyo yuzuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages