00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyabihu: Abagore barashinja abakobwa kubatwarira abagabo badasize n’imitungo yabo

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 29 August 2019 saa 07:58
Yasuwe :

Abagore bo mu karere ka Nyabihu bahangayikishijwe n’abakobwa bakomeje kubatwara abagabo, badasize n’imitungo yabo kuko bayibamariraho, ariko nanone bakagaragaza ko n’ubwiyongere bw’imibare y’abakobwa bakomeje kubyarira iwabo izamuka buri munsi.

Mu ibarura ryakozwe n’Akarere ka Nyabihu muri Mata 2019, ryagaragaje ko abakobwa babyariye iwabo bagera ku 171, abenshi muri bo bakaba baragaragaje ko inda baziterwa n’abagabo basanzwe bafite ingo bitewe n’uko babashukisha ibintu.

Bamwe mu babyeyi bo mu murenge wa Rurembo bavuga ko usibye kuba bafite ikibazo cy’uko babatwarira abagabo, banahangayikishijwe n’imibare y’abakobwa babyariye iwabo ikomeje kwiyongera.

Mukantwari Anne Marie ni umwe muri bo yagize ati “Ikibazo cy’abakobwa b’ino badutwarira abagabo kirahari cyane, ndetse ugasanga n’imitungo y’urugo bayibamariraho, n’iyo uhuye n’uwo mukobwa ntatinya kuwishongoraho akubwira ko uri nyakatsi umugore ari we mbese bataye umuco”.

“Aha ntiwarenga ingo eshatu utarahasanga umukobwa wabyariye iwabo ufite abana bake ari babiri, usibye kuba badutwarira abagabo bigateza amakimbirane, tunahangayikishijwe bikomeye n’uko umubare wabo ukomeza kwiyongera buri munsi, ubuyobozi nibutabare bongere inyigisho ariko n’aba bagabo baboshya bahanwe”.

Nyiramangirane Chantal nawe ati “Abakobwa b’ino barakamejeje mu kudutwarira abagabo da! Ikibabaje ni uko usanga ari ba bangavu bataranagira imyaka 20, iki kibazo rero giteza amakimbirane mu ngo zacu kuko habaho gukoresha umutungo nabi. Nkanjye umugabo wanjye twumvikanye ko tugiye kugurisha inka ngo dukemure ikibazo twari dufite, amaze kuyigurisha amafaranga yashiriye muri abo bakobwa, ni ikibazo kitwugarije nta mahoro ari mu ngo”.

Murorunkwere Thacienne nawe ati“Ikibazo cy’aba bakobwa badutwarira abagabo kiraduhangayikishije cyane rwose, usibye n’icyo kandi ni amahano aho usanga umukobwa aryamana n’uwakabaye amubyaye, icyo twifuza ni uko aba bagabo nabo bakora aya mahano bakurikiranwa n’ubwo n’aba bakobwa nabo batoroshye, ariko n’abagabo si shyashya kuko aribo baboshya”.

Ku rundi ruhande abo bakobwa nabo bavuga ko ibibazo by’ubukene aribyo bibagusha mu bishuko bituma babyarira iwabo kuko bashukishwa ibintu.

Akingeneye Marceline w’imyaka 18 umaze kubyarira iwabo abana batatu avuga ko yavukiye mu muryango ubamo amakimbirane n’ubukene, ubu abana batatu afite bakaba badahuje Se.

Ati “Kubera ubukene uriyemeza ugatwara umugabo w’abandi kugira ngo aguhe ibyo ukeneye byose, abasore bo ntibagira amafaranga menshi, abagabo nibo batwoshya akagurisha nk’inka akaguha amafaranga atubutse”.

Avuga ko abakobwa babyariye iwabo azi barenga 40, ariko babonye icyo babivamo kuko batishimiye kuba ababyeyi imburagihe no gutukwa n’abagore batwarira abagabo.

Mu bana b’abakobwa 171 babyariye iwabo bo mu Karere ka Nyabihu, abenshi muri bo bagaragaje ko inda bazitewe n’abagabo basanzwe bafite ingo, gusa muri bo 68 bashakiwe uburyo bigishwa imyuga izabakura mu bukene, kuko bakunda kugaragaza ko gutwara abagabo b’abandi babiterwa n’amikoro make atuma batabona ibyo bakeneye byose.

Bamwe mu bagore bo muri Nyabihu binubira ko abakobwa babatwarira abagabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages