Abituye abandi ni abo mu karere ka Nyabihu, aka kababa ku mwanya wa kabiri mu turere dufite abana benshi bari mu mirire mibi. Koroza amatungo aba baturage ni imwe mu ngamba zo guhangana n’iki kibazo.
Hakizimana Joseph avuga ko yari abayeho nabi mbere yo guhabwa inkoko, yahingiraga abandi agacyura amafaranga y’intica ntikize ariko ubu mu muryango buri muntu arya igi rimwe ku munsi.
Ati “Mfite umuryango w’abantu umunani mbere nta mwana wanjye waryaga igi, ariko ubu abana banjye ubarebye ni ibidudu (barabyibushye) ntiwamenya ko bigeze baba mu mutuku. Ubonye umugore wanjye wagira ngo aratwite kandi nta nda afite.”
Ibi abisangiye na Maniragena Olive nawe uvuga ko abana be bari mu mirire mibi ariko kuri ubu bakaba barayivuyemo. Avuga ko n’ubwo yituye bagenzi be afite intumbero yo kuva ku nkoko akorora ingurube.
Ati “Nta mwana wanjye wari uzi kurya igi, ariko ubu nzi guteka umureti abana bakarya! Abana bavuye mu mutuku, ubu twabaye abasirimu kubera PRISM! Mu nkingi 12 z’iterambere batwigishije nakuyemo gutanga ariko ntasesaguye, none nituye mugenzi wanjye”.
Kuba aba baturage barabanje guhugurwa bakanashyirwa mu matsinda yo kwizigama, ni kimwe mu byo bashima byatumye bagera ku iterambere. Banavuga ko byabafashije gutsura imibanire hagati yabo.
Ikuzwe Fidèle uri mu bituwe yagize ati “Mbere yo guhabwa amahugurwa nari mbayeho nkorera abandi, baraduhuguye tujya mu matsinda dutangira kwizigama tunaka inguzanyo. PRISM ni umuryango wita ku bakene uduha imfashanyigisho z’ubworozi bw’amatungo magufi. Abana banjye ntibaryaga amagi ariko ubu bagiye kuyabona. Iri ni ibuye fatizo”.
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Nyabuhu ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habanabakize Jean Claude yabwiye IGIHE ko kuba uyu mushinga ukorera mu mirenge iri inyuma mu iterambere, bakaba babyitezeho kuzamura imibereho myiza y’abaturage ndetse n’ubukungu bwabo bugatera imbere.
Yagize ati “Uyu mushinga wa PRISM wubatse mu buryo bwiza aho abaturage babanza gutegurwa bagahugurwa. Ikindi ni uko harimo uruhare rw’umuturage, bituma umuntu ajyamo abikunze. Nk’iki gikorwa cyo kwitura kikwereka ko bishimye kandi hari icyo bamaze kugeraho. Twumvikanye ko hari amagi bagomba kugurisha ariko bakagira ayo bazigama mu kunoza imirire. Twiteze ko igipimo cy’abana bari mu mirire mibi kigiye kugabanuka mu minsi iri imbere.”
Umushinga PRISM ukorera mu turere 15 tw’igihugu, ushyirwa mu bikorwa na RAB binyuze mu muryango SPIU-IFAD Rwanda, Heifer International Rwanda ndetse na Enabel. Abaturage bituye bagenzi babo ni 197, buri muturage akaba yituwe inkoko 10.
Aba baturage bari mu matsinda 22 agizwe n’abanyamurwango 571 ku bwizigame bwa miliyoni 14,250700Frw. Hari gahunda y’uko mu mwaka utaha hazashingwa andi matsinda 31 y’abanyamuryango 780 bazagenda biturwa na bagenzi babo. Hateganyijwe na none kubakwa amasoko y’amatungo, amavuriro 15 ndetse n’amabagiro 10.










Ibitekerezo 0