Abimuwe mu ishyamba rya Gishwati bagiye korozwa na n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) inkoko zisaga 1,000 mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere. Aba baturage kandi bazafashwa mu bworozi bw’inzuki.
Nabimana Jean de Dieu umukozi wa REMA mu karere ka Nyabihu, atangaza ko abaturage bazorozwa ari abatuye mu midugudu ya Mukamira na Bikingi.
Ishyamba rya Gishwati ryari ryarangijwe Minisiteri y’ubuhinzi (MINAGRI), Ikigo cy’igihugu cy’ ibidukikije (REMA) na Minisiteri y’Umutungo kamere (MINIRENA) mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije n’iyangirika ry’ubutaka barigabanyijemo ibice bitatu, aho gutera ishyamba, aho gushyira inzuri n’aho guhinga, abaturage bari bahatuwe barimuwe baratuzwa.



















TANGA IGITEKEREZO