Abatemwe bajyanywe kuri Poste de Santé ya Jenda, naho abo bagizi ba nabi baracyashakishwa, hamaze gufatwa umwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jenda, Kampire Georgette, yemeje aya makuru avuga ko hamaze gufatwa umwe muri batandatu bateye kuri iri shuri.

Ati “Bateye ari abantu batandatu bitwaje imihoro n’udufuni, umuzamu arabarwanya baramutemagura bikabije, umutetsi aza atabaye nawe bamutemagura mu maso. Mugenzi we uteka nawe aje baramukubita gusa we abasha gucika ariruka”.

Kampire avuga ko abatemwe bajyanywe kuri poste de santé ya Jenda, aho bari kwitabwaho n’abaganga, ubuyobozi bukaba bwabasuye bugasanga umutetsi abasha kuvuga naho umuzamu atabasha kuvuga.

Yakomeje yemeza ko hari uwitwa Kazungu ukekwaho kuba muri ibyo bikorwa yamaze gufatwa akaba yarahoze akora kuri iki kigo.

Ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi muri Nyabihu bibaye nyuma y’iminsi mike hatemwe inka inka 12 za Ndabarinze Kabera utuye mu Karere ka Nyabihu, uwazitemye akaba ari mu muboko y’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha.

Abatemwe barimo umutetsi n'umuzamu bari kuri Poste de Santé
Abatemwe barimo umutetsi n'umuzamu bari kuri Poste de Santé