Abaturage bazimurwa bakuwe mu mirenge ya Mukamira, Karago, Jenda, Jomba, Kabatwa no mu yindi mirenge igize Akarere ka Nyabihu kubera ikibazo cy’ibiza, nubwo ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo kubimura, bo bafite ikibazo cy’aho bazatuzwa kuko kugeza magingo aya bataraherekwa. Ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu butangaza ariko bateganyirijwe kujya mu midugudu iri hafi y’umuhanda bakava mu misozi ihanamye ariko bakazabanza gucumbikirwa mu baturage bagenzi babo.
Nubwo Abaturage bemeye kwimuka kubera ibiza bibibasira, bahangayikishijwe n’uko babwirwa ko bazacumbika muri bagenzi babo, kuko kugeza n’ubu bikibabereye amayobera.
Umwe mu baturage bazimurwa utarashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko n’ubwo akarere kabasaba kuva aho batuye, ariko ntibigeze babyumvikanaho neza ahubwo akarere kafashe ibyemezo kabibatura hejuru. Agira ati “Twe ntitwanze kuhava kuko n’ubundi tubura ibyacu bijyanwe n’imyuzure, ariko nibadushakire aho badutuza, aho kujya kuducumbikishiriza mu baturage. Ubu mfite abana batanu, nzajya gucumbika njyane na bo n’umugore; uwo muntu uzancumbikira igihe kitazwi ninde? Ari wowe se wakwihanganira uwo mutwaro?”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Sahunkuye Alexandre, mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko ikibazo bakizi ariko akarere karavuganye n’abaturage berekwa ingaruka zagiye zibageraho zo kubura ibintu n’abantu kubera imyuzure yagiye ibibasira, kandi ko bagomba kwimuka barabyumva. Akomeza agira ati “Kubera ko twabonye byihutirwa, twunguranye inama yo kuba bacumbitse muri bagenzi babo, kuko abaturage bo muri Nyabihu usanga bafite amazu arenze abiri. Twaraganiriye na none n’abaturage ko bagomba gucumbikira bagenzi babo bahuye n’ibiza.”
Ku birebana n’aho bazabatuza yadutangarije ko barimo gushakisha mu midugudu aho bazabatuza, bagafashwa bahabwa amabati, abatishoboye bakubakirwa. Ariko kandi akomeza avuga ko mu gihe cy’impeshyi abagifite amazu ahagaze bazasubira aho bari batuye igihe bazaba bakirimo kubaka mu midugudu bahawe.



















TANGA IGITEKEREZO