Byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Nyakanga 2022 aho bari baragiye mu rwuri ruherereye mu Murenge wa Bigogwe.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Bigogwe buvuga ko mu rwego rwo guca urugomo abashumba bagiye kujya babarizwa muri sosiyete imwe, ku buryo bazajya baba bazwiho imyitwarire myiza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bigogwe, Muhirwa Robert yagize ati “Bari barimo kwahira ubwatsi nuko baza kugirana amakimbirane bapfa akaradiyo Byukusenge David amutera icyuma mu mutima ahita apfa. Yahise ahungira ahantu mu rugo abaturage baza kwihorera bamusangayo bica urugi inzego z’umutekano zihagera bataramuhitana.”
Muhirwa yavuze ko uwo wakubiswe n’abaturage yajyanywe mu bitaro bya Ruhengeri kwitabwaho.
Yakomeje avuga ko batanu mu bakomerekeje Byukusenge David bashyikirijwe RIB ariko nawe namara koroherwa azitaba inzego z’ubutabera.
Mu murenge wa Bigogwe by’umwihariko mu nkengero z’ishyamba rya Gishwati hamaze igihe havugwa urugomo rukorwa n’abashumba bonesha mu mirima y’abaturage,bakambura abagenzi ndetse bakanakomeretsa gusa nta ngamba zihamye zari zagaragara mu guhangana n’uru rugomo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!