00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyabihu: Abaturage bari bivuganye umushumba wishe mugenzi we bapfa radiyo

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 24 July 2022 saa 09:28
Yasuwe :

Umushumba w’inka witwa Byukusenge David yari yivuganywe n’abaturage nyuma y’uko yivuganye mu mugenzi we witwa Iradukunda amuteye icyuma agahita yitaba Imana bapfa radiyo.

Byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Nyakanga 2022 aho bari baragiye mu rwuri ruherereye mu Murenge wa Bigogwe.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Bigogwe buvuga ko mu rwego rwo guca urugomo abashumba bagiye kujya babarizwa muri sosiyete imwe, ku buryo bazajya baba bazwiho imyitwarire myiza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bigogwe, Muhirwa Robert yagize ati “Bari barimo kwahira ubwatsi nuko baza kugirana amakimbirane bapfa akaradiyo Byukusenge David amutera icyuma mu mutima ahita apfa. Yahise ahungira ahantu mu rugo abaturage baza kwihorera bamusangayo bica urugi inzego z’umutekano zihagera bataramuhitana.”

Muhirwa yavuze ko uwo wakubiswe n’abaturage yajyanywe mu bitaro bya Ruhengeri kwitabwaho.

Yakomeje avuga ko batanu mu bakomerekeje Byukusenge David bashyikirijwe RIB ariko nawe namara koroherwa azitaba inzego z’ubutabera.

Mu murenge wa Bigogwe by’umwihariko mu nkengero z’ishyamba rya Gishwati hamaze igihe havugwa urugomo rukorwa n’abashumba bonesha mu mirima y’abaturage,bakambura abagenzi ndetse bakanakomeretsa gusa nta ngamba zihamye zari zagaragara mu guhangana n’uru rugomo.

Hakunze kuvugwa urugomo mu bashumba baragira hafi ya Gishwati

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages