Bamwe muri abo borozi bavuga ko iyo inka imwe ifatiwe mu biti by’ishyamba bya Leta bihana imbibi n’inzuri zabo, ijyanwa ku Murenge wa Bigogwe, nyirayo agacibwa 210 000 Frw, ibyo bihumbi 10 Frw birengaho bigahembwa uwagize uruhare mu kuyifata.
Babwiye IGIHE ko kuba abo bantu nta mushahara bagira, bituma hari ubwo binjira mu nzuri bagasohoramo inka, zigahita zijyanwa ku murenge byitwa ko zafatiwe muri iryo shyamba rikomye, nyamara bishakira amafaranga gusa.
Ugiramahirwe Jean Paul uvuga ko aherutse gutwarirwa inka eshatu, ahamya ko bazisanze mu rwuri bagasiga bamutemeye n’ikimasa zari kumwe.
Yagize ati "Hano haba abantu bitwa inkeragutabara, nta kandi kazi bagira ni ukurinda ishyamba rya Leta rihana imbibi n’ibikuyu byacu, nibyo koko hari inka zitoroka urwuri zikajyamo, ariko kuko bahembwa ari uko bafashe inka, iyo bazibuze binjira mu nzuri bakadutwarira inka, iyo bafashe 10, ibihumbi 100 Frw biba ari ibyabo. Nk’ubu bantwariye inka eshatu, ikimasa byari kumwe kibananiye basiga bagitemye, aba bantu baratuzonze hajemo n’urugomo."
Mutazihana David na we ati " Ibyo biti bya leta bihana imbibi n’ibikuyu byacu, ariko twarahazitiye, ikindi tugira abashumba bakora ku manywa n’abandi nijoro kugira ngo tutonesha iri shyamba, abagwa muri iri kosa ni bake cyane.”
“Kubera aya makosa yagabanutse, izi nkeragutabara zarashonje bituma binjira mu nzuri, bakadutwarira inka ngo ducibwe amande nabo babone ayabo. Baranaziba zikabura burundu, nibabagenere umushahara uzwi natwe aborozi tubone amahoro."
Izina Inkeragutabara ariko ni iryo bahawe kuko atari zo, cyane ko Inkeragutabara ari umutwe w’Ingabo z’u Rwanda, ufite imikorere ihamye.
Aba borozi kandi banashyira mu majwi cyane uhagarariye aba bafata inka zona mwa leta, ko ngo nawe adatinya guhamagara bamwe mu borozi abasaba amafaranga kugira ngo ajye abemerera kuragira muri iryo shyamba rikomye inka zabo ntizifatwe, utabikoze ngo inka ze zikajya zifatwa nubwo yaba atazi uko zasohotse mu rwuri.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bigogwe, Gahutu Tebuka Jean Paul, avuga ko iki kibazo Akarere kakizi ndetse banatangiye gushyiraho umushahara ugenewe abo bakozi.
Yagize ati "Iby’uko bafataga inka bagahabwa amafaranga babikorerwaga mbere, ubu hashyizweho abakozi bakora akazi ko kurinda iryo shyamba ngo batariragira cyangwa ngo batutiremo ibiti nk’uko byakorwaga mbere. Ntibaratangira guhembwa, ariko bafitanye amasezerano n’Akarere, bizatangirana n’ingengo y’imari mu kwezi gutaha batangire guhembwa."
Ubworozi mu nkengero z’ishyamba rya Gishwati bukorerwa mu mirenge ya Bigogwe, Rambura na Muringa muri Nyabihu, na Kanzenze na Nyakiriba yo mu Karere ka Rubavu.
Abaturage basaba ko hashyirwaho abakozi barinda ibiti byakomwe, bahembwa, kugira ngo badakomeza kugongana n’abo babibira inka, banabacisha amande ku maherere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!