Abatuye muri iyi miryango baganiriye na IGIHE, batangaje ko bishimira kuba baratandukanye n’icuraburindi no guhendwa na serivisi batabonaga batarahabwa amashanyarazi, ubu bakaba baratangiye kwihangira imirimo.
Basezeye agatadowa
Iyo uganiriye n’abatuye muri iyi Mirenge, cyane cyane abakoresha amashanyarazi mu ngo nko gushyira umuriro muri telephone, kumurika mu nzu, gucana radio na televiziyo n’ibindi bitandukanye, bakubwira ko bishimiye ko bavuye mu buzima butari buboroheye kubera kutayagira.
Mukantagara Jeannine wo mu Murenge wa Shyira yagize ati “Mbere tutarahabwa aya mashanyarazi wasangaga tumurikisha ibirere, abifite bakagura agatadowa, tukabaho muri ubwo buzima butatworoheye ariko uyu munsi turacana tumeze neza kandi byadufashije kwiteza imbere.
Bihibindi Thomas w’imyaka 57, utuye mu Murenge wa Jomba yavuze ko amashanyarazi ataraza, gushyira umuriro muri telefone byari ingorabahizi ariko ubu byakemutse bikorwa bifashishije amashanyarazi ndetse izo telefoni zikabafasha mu itumanaho bakiteza imbere.
Ati “Mbere ntiwari kubona aho usharija telefone, byagusabaga gukora urugendo rw’amasaha abiri ugiye muri Vunga, mu Murenge wa Shyira, ukahagera wananiwe ndetse ugasabwa kuyitegereza ariko uyu munsi, n’utarashyira amashanyarazi mu nzu, ayiha umuturanyi akawumushyiriramo ku buntu.”
Batangije imishinga
Akarere ka Nyabihu ni kamwe mu tugizwe n’igice kinini cy’icyaro. Abatuye muri iyi Mirenge, bavuga ko amashanyarazi atarahagezwa byabagoraga kubona nk’aho bifotoreza, aho biyogosheshereza, aho basheshereza ibinyampeke n’ibindi.
Aho aziye bahise batangiza imishinga inasubiza ibibazo bari bafite nk’uko Nduhirabandi Théogène, wo mu Kagari ka Gisiza, Umurenge wa Jomba, ukora akazi ko gufotora abisobanura.
Ati “Mbere byasaga n’ibigoranye kuko ntiwari gushaka ifoto ngo ube wayibona, cyangwa ushaka gufotoza nk’urupapuro, byasabaga gukora urugendo rw’amasaha abiri ujya ku murenge wa Jomba.”
Kugera ku Murenge wa Jomba uturutse Gasiza, umuntu bimusaba amafaranga 3000Frw ya moto.
Dusengimana Jean Marie Vianney, wo mu Kagari ka Shaki, Umurenge wa Shyira, ufite imashini isya, yagize ati “Mbere y’uko umuriro w’amashayarazi uza, twari mu icuraburindi. Ni ukuvuga ngo twakoreshaga udutadowa ariko aho waziye twabonye iterambere rikomeye.”
Yavuze ko mbere yo gutangiza umushinga w’icyuma gisya, abahatuye bajyaga aho bita ku Kabaya harimo urugendo rw’amasaha abiri, ikilo bagacibwa 40Frw ariko ubu iwabo babaca 25Frw.
Dusengimana yabanje gukoresha imashini ya mazutu amashanyarazi ataraza. Ati “Ubu twarahendukiwe kuko niba twarakoreshaga nka mazutu y’ibihumbi 18Frw umunsi umwe, ubu umuriro dukoresha uwa bitanu mu minsi ibiri.”
Manizabayo Théogène ufite akabari mu Murenge wa Shyira yagize ati ‘Umuriro uradufasha cyane kuko turawukoresha tugacana hakabona, tugacuranga abakiliya bakiyongera mu kabari’.
Nturanyenabo Jean de Dieu ufite inzu yogosheramo mu Murenge wa Jomba, yavuze ko ‘Amashanyarazi yaje tuyakeneye kuko umuntu byamusabaga kujya kwiyogoshesha ku Kabaya, agakora urugendo rw’amasaha abiri’.
Amavuriro mu byishimo
Serivisi z’ubuvuzi ni zimwe mu z’ingenzi zikenera amashanyarazi ku buryo iyo zitangirwa aho atari bigorana nk’uko Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Jomba, Nyirababikira Épiphanie, abisobanura.
Avuga ko amavuriro agira imashini zikenera amashanyarazi zirimo izikonjesha, izifashishwa mu kwita ku bana bakivuka, izo babikamo amakuru n’ibindi.
Ati “Tutarabona umuriro w’amashanyarazi byari bigoranye kuko mbere twabanzaga gukoresha agatadowa, nyuma tugira amahirwe tubona umuterankunga aduha moteri, turayikoresha ariko mazutu ikaduhenda.”
Yasobanuye ko bakoreshaga mazutu ya 200,000Frw ku kwezi ariko ubu bakoresha amashanyarazi ya 60,000Frw ku kwezi.
Ati “Nk’izo mashini nakubwiye zaratugoraga kuko hari izo tutakoreshaga kubera kubura umuriro, ugasanga nk’igihe cyo gutanga raporo twahoraga ku murenge tugiye kuwushakayo ariko ubu bisigaye bitworohera, amaraporo, ibizamini by’abarwayi n’ibindi tukabikorera ku gihe.”
Ibyishimo ku mashuri
Umuyobozi ushinzwe amasomo mu rwunge rw’amashuri rwa St Pierre Jomba, Mbonigaba François Xavier, yavuze ko amashanyarazi atarahagera byari ikibazo kwigisha ikoranabuhanga, kuko mudasobwa zitari gukora.
Ati “Amashanyarazi adufitite akamaro, urabona nk’izi mudasobwa dukoresha, abarimu bakoresha basharija telephone zabo, dufite n’icyuma gifotora, ubu turifotorera ibizamini ntitukijya kubikoresha hanze.”
Mbere ngo bajyaga aho bita mu Gasiza, harimo urugendo rw’amafaranga 4000Frw. Icyo gihe, gufotoza ibizamini by’igihembwe kimwe, byasabaga 600.000Frw ariko ubu basabwa kugura impapuro gusa.
Si ibyo gusa kuko uyu muyobozi yasobanuye ko aho baboneye amashanyarazi abanyeshuri basigaye babona umwanya wo gusubiramo amasomo.
Umuyobozi w’ishami rya REG muri Nyabihu, Nyirarukundo Alphonsine, yavuze ko intego bafite ari ugukomeza gutanga amashanyarazi, bikazagera mu 2024 abaturage bose bayafite nk’uko gahunda ya Leta ibiteganya.
Ati “Icyo dusaba abaturage ni ugukoresha neza amashanyarazi tubahaye kugira ngo biteze imbere ariko bagomba no kwirinda kugira ngo atazagira icyo yangiza. Ikindi, iyo tubahaye ibikorwa remezo nk’ibi, tubasaba kubirinda kuko aribo bagenerwabikorwa, ahabaye ikibazo bakatubwira.”
Ishami rya REG mu Karere ka Nyabihu ritangaza ko abaturage bafite umuriro w’amashanyarazi bagera kuri 39.7% barimo 30.9% bafite ukomoka ku muyoboro mugari na 8.8% bafite amashanyarazi adafatiye ku muyoboro mugari yiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba.
Uyu mubare w’ingo zifite amashanyarazi ukaba wariyongereyeho 12.1% mu mwaka umwe uvuye kuri 27.6%. REG ivuga kandi ko uyu mwaka uzarangira izindi ngo zisaga 4493 nazo zihawe amashanyarazi mu Karere ka Nyabihu.



















TANGA IGITEKEREZO