00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyabihu: Ba mudugudu batunzwe agatoki ku bwiyongere bw’abangavu baterwa inda

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 2 December 2023 saa 01:42
Yasuwe :

Bamwe mu bakuru b’imidugudu yo mu Karere ka Nyabihu banenze bagenzi babo bagira uruhare mu guhishira abasambanya abana b’abakobwa kuko bituma bidacika ahubwo imibare igakomeza kwiyongera.

Mu Karere ka Nyabihu mu myaka itatu ishize abana b’abakobwa bagera ku 1763 batewe inda zitateganyijwe.

Abakuru b’imidugudu bavuga ko iyi mibare ikomeje gutizwa umurindi no kuba hari bamwe muri bagenzi babo bahishira ababa bakoze ibi byaha banga kwiteranya, abandi bakishora muri ruswa bigatuma iri hohotera ryiyongera ndetse ntiricike.

Mugwiza Richard yagize ati "Ubundi ntitwavuga ko ibibazo byo guhishirana no kutiteranya ino bidahari n’ubwo bitari kuri bose. Hari n’aho baba bariyemo ruswa bagashaka kunga iyo miryango nyamara ingaruka zikagera ku mwana wahohotewe. Icyo tubwira bagenzi bacu ni uko twarushaho gukumira ibyo byaha aho byabaye tukabigaragaza."

Rurangwa Rogers yavuze ko hari ibibera mu mudugudu bikamenyekana ariko ntibitangazwe.

Ati “N’ibi rero biba bizwi ariko bakanga kwiteranya. Tugiye kujya dufatanya n’ababyeyi b’abo bana dutange ayo makuru neza ubundi bikurikiranwe ababigizemo uruhare bahanwe kuko baba bangiza u Rwanda rw’ejo iyo bahohotera abo bana.”

Umuyobozi w’Urwego rushinzwe kugenzura Iyubahirizwa ry’Ihame ry’Uburinganire mu Biryo bikurikirana Ihame ry’Uburinganire, Umutoni Gatsinzi Nadine, avuga ko abana baterwa inda zitateguwe ari imwe mu ngaruka zikomoka ku kutubahiriza uko bikwiye ihame ry’uburinganire, bityo ko rigomba kumvikana neza bihereye ku bayobozi begereye abaturage.

Yagize ati “Kuba hari abana bagiterwa inda ni icyerekana ko ihame ry’uburinganire ritarubahirizwa uko bikwiye. Ni ngombwa rero ko duhera kuri aba bayobozi begereye abaturage tukaribasobanurira kugira ngo badufashe kurigeza kuri rubanda ubundi turengere aba bana tugire umuryango utekanye kandi uteye imbere.”

Imibare igaragaza ko mu 2022 mu Karere ka Nyabihu hari abana b’abakobwa 550 batewe inda zitateganijwe, mu mwaka wa 2021 bari 603, mu gihe uwawubanjirije wa 2020 bari 610.

Abayobozi b'imidugudu muri Nyabihu banenze bagenzi babo bahishira ihohoterwa rikorerwa abana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages