00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyabihu: Babangamiwe n’umuhanda watwaye hafi miliyari ebyiri watangiye kwangirika bikabije

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 23 January 2024 saa 12:27
Yasuwe :

Bamwe mu baturage bakoresha umuhanda Mukamira-Kabashumba-Gatovu-Rurembo mu Karere ka Nyabihu, bagaragaje ko babangamiwe bikomeye no kuba uyu muhanda wabafashaga mu migenderanire n’imihahiranire wangiritse bikomeye bagasaba ko wasanwa mu maguru mashya.

Uyu muhanda wasanwe mu 2018 utwara miliyari 1.8 Frw ariko ubu warangiritse bikabije kuko nta modoka zitwara abagenzi ziwucamo uretse izigerageza zitwara inkwi kandi nabyo bigahenda abahatuye.

Ni umuhanda wifashishwa n’abaturage mu kugeza umusaruro wabo ku masoko kuko ari mu gace kera cyane ibihingwa bitandukanye.

Ubusanzwe uyu muhanda woroshya ubuhahirane hagati y’Imirenge ya Mukamira, Kintobo na Rurembo yo mu Karere ka Nyabihu, ariko kuri ubu bigaragara ko wangiritse cyane bitewe n’amazi yagiye awangiza nk’agace kagizwe n’imisozi miremire.

Ibi byatumye nta modoka n’imwe itwara abagenzi ishyirwa muri uyu muhanda none abaturage bahagenda n’amaguru kuko amagare ndetse na moto nabyo kuhagenda bigoranye.

Aha niho abahaturiye bagera basaba inzego bireba ko hari icyakorwa kugira ngo boroherwe n’ingendo ndetse n’imihahiranire.

Maniragaba Jean Bosco, ni umwe muri bo, yagize ati "Umuhanda wacu warangiritse cyane murabona ko n’amagare ubwayo tuzamuka dusunika tukamanuka dukurura mbese biragoye cyane. Ubu se ni gute nagemura umusaruro wakwiye kuba ujyanwa n’imodoka nkoresha amagare? Nibadufashe bawusane natwe dutere imbere umusaruro wacu ugere ku masoko."

Nyiragisanurukundo Béatrice na we yagize ati"Ubu ntiwabona imodoka ikujyana, dutega moto zikaduhenda cyane ndetse tukagerayo bituvunnye rimwe na rimwe tukagwa kubera umuhanda mubi. Bawukoze twajya dutembera ndetse n’umusaruro ukagera ku isoko kuko hano baraduhenda kubera imihanda mibi ituma tutarema amasoko."

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu bwatangaje ko uyu muhanda usaba ubushobozi kugira ngo ukorwe neza, bigasaba abaturage kuwukoresha uko umeze mu gihe hakiri gushakishwa ubushobozi bwo kuwusana.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Habanabakize Jean Claude yagize ati "Byibuze ubu twakwishimira ko hari imodoka zijyayo kuzana umusaruro, abaturage rero bakomeza kuwukoresha muri ubwo buryo natwe turi gushaka ubushobozi bwo kuwusana nibuboneka uzakorwa neza."

Umuhanda Mukamira-Kabashumba-Gatovu-Rurembo ureshya na kilometero 14.6, wasanwe mu mwaka wa 2017/2018.

Kubera amazi aturuka mu misozi, uyu muhanda warangiritse
Abaturage bavuga ko nta modoka zitwara abagenzi zigikoresha uyu muhanda, bityo ingendo zikabahenda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages