Mu mibare yashyizwe ahagaragara n’aka Karere gafatanije na bamwe mu bafatanyabikorwa bako, yagaragaje ko abana b’abakobwa bari munsi y’imyaka 18 batewe inda mu mezi atandatu ashize.
Ababyeyi bavuga ko kuba hakiri abagabo babangiriza abana bagakomeza kwidegembya ari kimwe mu bituma badacika kuri ayo mahano, n’umubare w’abana baterwa inda ukiyongera.
Nyiramanimba Josephine umwe mu babyeyi bafite umwana wabyaye afite imyaka 17 yagize ati " Haracyari abagabo batwangiriza abana bagakomeza kwidegembya, abafatwa bagafungwa nibo bakeya, cyangwa bagatoroka nk’uko uwanyangirije umwana yabikoze, abo dukeka turabavuga kuko hari ababa bazwi, kuba batabahana bituma badacika ku ngeso yabokamye."
Turatsinze Emmanuel yavuze ko umuti w’icyo kibazo uzahera ku guhana ababa babigizemo uruhare, kugira ngo bibere isomo n’abandi.
Ati " Biteye agahinda rwose kuba abagabo ba hano batangira isoni zo kwangiza abana rimwe na rimwe bangana n’abo babyaye. Hari abo twagiye tuvuga ngo babakurikiranwe, turasaba ko batabajenjekera abo bizahama bahanwe n’itegeko bibere abandi urugero, kuko bitabaye ibyo abana bacu ntaho baba bagana".
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Simpenzwe Pascal yavuze ko ikibazo cy’abangavu baterwa inda kibahangayikishije cyane, ariko bashyize imbaraga mu gukora urutonde rw’abakekwaho icyo cyaha bagashyikirizwa ubutabera.
Yagize ati " Ni ikibazo Kuba abana bangana gutya babyara mu gihe cy’amezi atandatu, dufatanije n’abaturage ubu hari urutonde rw’abakekwaho gutera inda aba bana, gusa haracyari n’ abandi bakomeje gushakishwa kandi nabo bazafatwa. Nta kurebera abakomeza kutwangiriza abana kuko baba banangiza ejo hazaza h’igihugu cyacu".
Kugeza ubu mu Karere ka Nyabihu hatanzwe urutonde rw’ abagabo basaga 250, bakekwaho gutera abana b’abangavu bakiri munsi y’imyaka 18 mu 2019, ubu abamaze kubonerwa imyirondoro yuzuye ni 140, mu gihe abamaze gukorerwa dosiye zashyikirijwe ubugenzacyaha ari 58.



















TANGA IGITEKEREZO