Ni umusozi watangiye kurigita mu ntangiriro z’uyu muhindo ndetse mu minsi ya vuba utangira kujya utenguka kuko wiyashije haturukamo ibyondo bimeze nk’ibikoma bivanze n’amabuye bishobora guhitana abantu.
Bamwe mu baturage bawutuyeho, basaba inzego bireba ko zabafasha bakimurwa ndetse hagakorwa n’inyigo ngo hamenyekanye neza impamvu iri gutera uwo musozi gutenguka bitari byarigeze bibaho mu myaka yashize.
Mukapasika Angelique ni umwe muri bo, yagize ati " Twagiye kubona tubona hatangiye kurigita bigeze aho biriya byondo bitangira gutemba, ujya kumva ukumva biraturitse bigatemba bikarenga epfo hariya. Dufite ubwoba ko bizadutwara ndetse bimaze kuduhombya kuko imyaka yari ihinze hariya yaragiye n’aho bitembera birahangiza."
Akomeza agira ati "Leta nidufashe batwimure ndetse banakore ubushakashatsi bamenye ikiri kubitera kuko ntabwo byari byarigeze bibaho."
Nshimiyimana Alexandre na we yagize ati "Ibi byatangiye kuba mu cyumweru gishize hano hatangira gutemba, dufite impungenge ko uyu musozi byazarangira wose ugiye. Badufashe tuve hano kuko ntabwo twamenya ikiri kubitera."
Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Dushimimana Lambert, avuga ko icyo bihutiye gukora ari ukwimura abaturage bari ahangiritse ariko ko bafatanyije n’izindi nzego bireba bari gukora ibishoboka ngo hamenyekanye ikiri gutera uwo musozi gutenguka ndetse no gukomeza gufasha abahatuye kwirinda no kuba hari abagwa muri ibyo byondo.
Yagize ati "Abaturage bamwe twamaze kubimura ndetse turi gukorana n’inzego zose bireba kugira ngo tumenye ikibitera no gukumira ko byagira ibindi bishobora kwangirika no kurinda abaturage ngo bitagira abo bihitana."
Kuri ubu hari imiryango itandatu igizwe n’abantu 27 yamaze kwimurwa kuri uwo umusozi wa Gisuma ndetse hari n’indi ishobora kwimurwa mu gihe ubuyobozi n’abaturage bakomeje gukora ibikorwa byo gukuraho ibyondo byatembeye mu nzira zitandukanye biturutse kuri uwo musozi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!