00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyabihu: Gitifu w’akagari n’umunyerondo bafunzwe kubera urupfu rw’umuturage

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 7 January 2024 saa 05:18
Yasuwe :

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ko mu Murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu n’Ukuriye Irondo batawe muri yombi aho bakurikiranyweho gukubita no gukomeretsa umuntu bikamuviramo urupfu.

Aba bombi icyaha bakurikiranyweho bikekwa ko bagikoze tariki 24 Ukuboza 2023, ubwo hari nijoro bakajya mu rugo rw’umuturage bagakomanga umugore w’uwo mugabo akajya kubakingurira bagahita bamufata bakamubohera amaboko inyuma, umugabo we yabyumva agasohoka bagahita batangira kumuhondagura n’ibibando bari bitwaje.

Nk’uko abaturanyi b’uyu muryango babivuga, ngo ubwo bamuhondaguraga bavugaga ko bari kumuhora ko ari umunyarugomo ariko ntibavuze uwo yarukoreye.

Uwo mugabo bamusize ari intere kuko bari bamukubise umubiri wose baragenda na we asigara mu rugo ataka cyane.

Ku wa 28 Ukuboza 2024 ni bwo yaje kwitaba Imana agitaka izo nkoni yari yakubiswe ndetse ababigizemo uruhare batangira gukurikiranwa kugeza batawe muri yombi.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemeje iby’uko abakurikiranyweho gukubita nyakwigendera bikamuviramo urupfu bafunzwe ndetse iperereza rigikomeje.

Yagize ati "Bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake bikaviramo umuntu gupfa. Bombi bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Mukamira ndetse dosiye yabo yarakozwe yohererezwa Ubushinjacyaha.”

“Haracyashakishwa ibindi bimenyetso n’abandi baba baragize uruhare muri urwo rupfu ngo babiryozwe.’’

Dr Murangira yibukije Abaturarwanda ko itazihanganira uwo ari we wese ukora icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake kugeza n’aho biviramo umuntu gupfa.

Yasabye abaturage kwirinda kwihanira kuko hari inzego zibishinzwe kandi ko ubikora wese azafatwa agashyikirizwa ubutabera.

Itegeko N°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda mu ngingo ya 121, ivuga ko umuntu wese uhamijwe icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa umuntu bikamuviramo urupfu ahanishwa igifungo kuva ku myaka 15 ariko itarenze imyaka 20 n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 5 Frw ariko atarenze miliyoni 7 Frw.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages