00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyabihu: Gitifu w’Akarere yeguye ku mirimo ye

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 18 April 2018 saa 04:37
Yasuwe :

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu, Ngabo James, yeguye ku mirimo ye, ku wa 17 Mata 2018.

Nubwo tutarabasha kuvugana na Njyanama y’aka karere, Ngabo yemereye IGIHE ko yayandikiye yegura ku mpamvu ze bwite.

Yagize ati “Ejo nibwo nanditse ibaruwa nsaba gusezera ku kazi nk’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu, ikaba yabagezeho mu gitondo, ntegereje ko inama njyanama iterana ikemeza ubwegure bwange. Nta yindi mpamvu yabinteye umuntu akora akazi yakumva ashobora kukareka agasezera, ni uburenganzira bwe nta kibazo mfitanye n’akarere, nta kibazo bandega ni ubushake bwanjye.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere yeguye akurikira Umuyobozi w’Akarere Wungirije wari ushinzwe Ubukungu, Mugwiza Antoine, weguye mu kwezi gushize.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu, Ngabo James (ibumoso). Aha yari kumwe n'Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Uwanzwenuwe Théoneste ubwo bitabaga Komisiyo yo mu Nteko Ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo wa Leta (PAC) ku makosa yagaragajwe n’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta muri raporo ya 2015-2016

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages