Uyu muyobozi yavuze ko kimwe mu bibazo bituma abangavu baterwa inda, ari uko baba badafite ubumenyi buhagije ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, kandi ubwo bumenyi bukaba bugomba kugirwamo uruhare n’ababyeyi, ubuyobozi n’abarimu.
Umwe mu babyeyi bafite umwana watewe inda afite imyaka 17, yavuze ko hari ubwo ababyeyi bagira uruhare mu iterwa ry’inda ry’abana.
Yagize ati “Rimwe na rimwe ababyeyi usanga twatumye abana bagwa muri uwo mutego. Iyo inkoko igejeje ku mugoroba itarataha, ntabwo waryama, ariko ubu usanga abana ari iziragira zikicyura, ntubaza ngo umwana ari he? Agendana nande? Usanga hari ukuntu ababyeyi badohotse, bigatuma abana birara, ku buryo bajya mu ngeso zirimo kwishobora mu mibonano mpuzabitsina.”
Uyu mubyeyi yavuze ko ibi bituma abana batacyumva, “Ukamubwira ntakumve kuko nyine aba yarize za ngeso mbi, bikarangira umwana n’umubyeyi batumvikana ariko byose biba byarangiritse kare.”
Guverineri Habitegeko yunzemo, avuga ko inzego zose zikwiye kugira uruhare mu gucyemura iki kibazo.
Ati “[Kugira ngo iki kibazo gikaze umurego] hari uruhare rw’ababyeyi, urw’abayobozi, urw’amadini n’amatorero ndetse n’izindi nzego, gucyemura iki kibazo twese biratureba.”
Guverineri Habitegeka kandi yavuze ko abana b’abakobwa bakwiye guhabwa uburenganzira ku burezi, asaba ababyeyi kugira uruhare mu guteza imbere uburezi kuko ari kimwe mu bishobora gukumira inda zidateguwe.
























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!